Abagize ihiuriro ry’ishyaka riharanira demokarasi n’impinduka (FDC), ku bufatanye na Polisi, batahuye utwo dusanduka twari duhishe mu gace gakorerwamo ubucuruzi ahitwa Odek mu Karere ka Omoro, mu nzu y’uwitwa Deo Wilobo wahamagaye polisi akimara kutubona iwe, ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare.
Turindwi muri utwo dusanduka twarimo ubusa, naho dutatu twarimo impapuro z’itora bigaragara ko zatoreweho ndetse tubiri muri two twari tugifunze neza.
Tubiri mu dusandula twatahuwe, twarimo amajwi y’abatorewe kujya mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, abadepite b’abagore ndetse n’umwanya wa Perezida.
Ibyo byababaje abarwanashyaka n’ubuyobozi bw’ishyaka rya FDC, ndetse banashinja uburiganya umuyobozi w’amatora muri ako Karere, Obete kuba yaratangaje uwatsinze atabanje kugaragaza mu buryo bweruye amajwi ya buri mukandida, ahubwo akihutira kwemeza ko Oulanyah ariwe watsinze.
Umuyobozi w’ibiro by’itora by’ahatahuwe utwo dusanduka, Samuel Engola, yabwiye New Vision ko atigeze amenya ibinyajye n’ubwo buriganya.
Engola yanze kwemeza ko utwo dusanduka twaba ari utwo ku biro by’itora yari ayoboye kuko asanga impapuro zari kurenga umubare w’abagombaga kuhatorera, ariko asezeranya ko mu biro by’itora 59 mu Karere ka Omoro, agiye gufasha mu iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ibyo bikorwa, cyane cyane mu biro icyenda, umukandida w’ishyaka FDC, Simon Toolit yakomeje kugaragaza ko yibwemo amajwi.



















TANGA IGITEKEREZO