00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Hatangiye imyitozo y’Ingabo 320 zo mu Karere

Yanditswe na

Dusabe Victor

Kuya 2 March 2015 saa 09:00
Yasuwe :

Ku bufatanye n’Igisirikare cya Uganda, Ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye gutoza abasirikare 320 bo mu karere, hagamijwe kwitegura guhangana n’ibikorwa bibi by’abahezanguni mu gihe byaramuka bigaragaye.

Iyi myitozo yatangiye none kuwa 2 Werurwe 2015 izarangira ku wa 14 Werurwe 2015.

Iyi myitozo izwi ku izina rya Eastern Accord 15 (EA 15) ihuriwemo n’abasirikare baturutse muri Uganda, Kenya, Burundi, Djibouti, Rwanda, Tanzania n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizahita zisubira iwabo imyitozo irangiye.

Itangazo ry’Igisirikare cy’Amerika ishami ry’Afurika riravuga ko iyi myitozo usibye kuba izongerera ubumenyi izi ngabo biri no muri gahunda y’ubufatanye mu by’umutekano.

Hazatangwa amasomo yo mu ishuri ndetse n’imyitozo y’igisirikare isaba ingufu z’umubiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages