Iyi myitozo yatangiye none kuwa 2 Werurwe 2015 izarangira ku wa 14 Werurwe 2015.
Iyi myitozo izwi ku izina rya Eastern Accord 15 (EA 15) ihuriwemo n’abasirikare baturutse muri Uganda, Kenya, Burundi, Djibouti, Rwanda, Tanzania n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizahita zisubira iwabo imyitozo irangiye.
Itangazo ry’Igisirikare cy’Amerika ishami ry’Afurika riravuga ko iyi myitozo usibye kuba izongerera ubumenyi izi ngabo biri no muri gahunda y’ubufatanye mu by’umutekano.
Hazatangwa amasomo yo mu ishuri ndetse n’imyitozo y’igisirikare isaba ingufu z’umubiri.



















TANGA IGITEKEREZO