Ibi byabaye ku wa 6 Ugushyingo 2025, ubwo umucamanza Emmanuel Baguma, yangaga icyifuzo cy’abarwega, cyo gushyikiriza ikirego cyabo Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Uganda kugira ngo gisuzumwe neza.
Dr Kizza Besigye umaze imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi, yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2024 ubwo yari i Nairobi, afatirwa hamwe n’umujyanama we, Hajj Obeid Lutale.
Icyo gihe bari bagiye mu muhango wo kumurika igitabo cy’umunyapoliti Martha Karua, aho bombi bahise bafungwa, bakurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu, n’ibindi bihuzwa n’umugambi wo gukura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Mariam Lutale, usanzwe ari umunyamategeko yatwawe shishi itabona n’inzego z’umutekano kubwo guteza imvururu mu rukiko, mu rusaku rwinshi agira ati “Twategereje umwaka wose none wapfuye ubusa?. Ibi byari ikinamico ya politiki, mujyane iyi kinamico yanyu muri sinema bakinemo filime.”
Urubanza rwabo rukurikirwa n’abantu benshi bo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, kuko hakiri impaka ku iyubahirizwa ry’amategeko muri rwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!