Chimpreports dukesha iyi nkuru itangaza ko hagati mu mwaka wa 2014, Minisiteri y’Ingabo yatangiye ibiganiro na Banki yo mu Burusiya, iyisaba inguzanyo ya miliyoni 170 z’amadolari ya Amerika, ndetse bakabyemeranywaho.
Gusa ngo ikigiteye urujijo ni ukuba Inteko Ishinga Amategeko izemeza umushinga w’iyo nguzanyo, dore ko kuyihabwa nka Leta ya Uganda bigomba kubanza kwemezwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.
Aya makuru yakomeje kugirwa ibanga, ariko yaje kumenyekana kuri uyu wa kabiri, ubwo abagize Inteko ishinga Amategeko bateranaga mu buryo budasanzwe, abakozi bo mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ndetse n’abanyamakuru bakaba bari bigijwe kure, bayihejwemo.
Kuri uyu wa kabiri, ni bwo Minisitiri w’imari yagejeje uwo mushinga w’inguzanyo kuri Komisiyo y’ubukungu bw’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bamwe mu bayobora Minisitiri y’ingabo nk’umunyamabanga wa Leta JJ Odongo, Umugaba w’ingabo Katumba Wamala, n’umunyamabanga uhoraho, na bo batangaga ibisobanuro kuri ayo mashilingi basaba.
Benshi mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ntibanyuzwe n’ibisobanuro, bituma batemeranya n’abo bayobozi muri Minisiteri y’ingabo, ku mpamvu zirimo no kuba batari bafite ibigaragaza uburyo bakoresheje amafaranga bahawe ubushize.
Igisirikare cya Uganda nta cyo kiratangaza kuri ibi, ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kikaba kivuga ko cyahamagaye Minisitiri wingabo ndetse n’umuvugizi Col. Paddy Ankunda, bose bakabasaba kuza kongera guhamara nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO