Ibiganiro hagati ya Leta n’abadashyigikiye Perezida Nkurunziza byasubitswe muri Nyakanga 2015, nyuma yaho Leta ikaba yaragiye itangaza ko yifuza ko habaho ibiganiro ariko ikanga ko bibera hanze y’igihugu mu gihe abatavuga rumwe nayo bifuzaga ko ariho bibera kubera impamvu z’umutekano wabo.

Minisitiri w'Ingabo wa Uganda, Crispus Kiyonga yatangaje ko impande zitandukanye mu Burundi zirimo leta, ishyaka riri ku butegetsi, abatavuga rumwe na leta, sosiyete sivile, itangazamakuru zizahurira i Entebbe muri Uganda ku itariki 28 Ukuboza 2015 mu biganiro bizaba biyobowe na Perezida Yoweri Museveni.

Kiyonga yavuze ko byatwaye igihe kirekire kugira ngo bose bumvishwe ko bagomba kwitabira biriya biganiro kandi ko abazabyitabira ari abahuye na Museveni ubwo aheruka i Bujumbura; ibizakurukiraho bikazabera i Arusha muri Tanzania.

Iki cyemezo cyo gusubukura ibiganiro kandi bikabera muri Uganda cyashimishije uruhande rudashyigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza nkuko byemejwe n’umuvugizi warwo, Pancrace Cimpaye.

Ati "Twizeye cyane umuhuza, ibyiza ni uko ikintu cyatinda kurusha uko cyahera. Ibiganiro bizabera i Kampala ntaho bihuriye n’ibyabereye i Bujumbura. Ubu uretse manda ya gatatu hari amaraso ari kumeneka, hari ubwicanyi.”

Nubwo uruhande rutavuga rumwe na leta ruvuga ko rutarakira ubutumire, ruracyafite icyizere kandi kuba bizabera hanze y’u Burundi imbere y’imiryango mpuzamahanga bizatuma habamo itandukaniro.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo uruhande rutavuga rumwe na leta ruvuga ko rwishimiye ibi biganiro, leta y’u Burundi ntiragira icyo itangaza, amakuru aturuka mu buyobozi akaba avuga ko hari itsinda rya Leta rigomba kubanza kujya i Kampala kuganira na Museveni.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nibura abantu 400 bamaze kwicwa mu Burundi abarenga ibihumbi 200 bahunga igihugu kuva Perezida Nkurunziza yemeje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Ibyo biganiro biziga uburyo imvururu n'ubwicanyi mu Burundi byahagarara
Ibyo biganiro biziga uburyo imvururu n'ubwicanyi mu Burundi byahagarara

[email protected]