Polisi ya Uganda yatangaje ko abapfuye ari Pius Kiwuwa w’imyaka 11 na Micheal Kiyingi wa 14 mu gihe umwana w’amezi 10 witwa Shield Odong we yakomeretse bikomeye.
Umuyobozi muri ako gace, yatangaje ko icyo kintu cyaturitse ku wa Gatanu ahagana saa kumi z’umugoroba.
Mu gihe cyatururikaga, mama w’abo bana yari yagiye kureba nyina urwaye mu gihe se we yari mu kazi mu Karere ka Luwero.
Umuvugizi wa Polisi muri ako gace we yatangaje ko umwe mu bapfuye, yatoraguye ikintu gisa na Orange hanyuma atangira kugitera umugeri nk’umupira w’amaguru. Nyuma bagenzi be bagifashe batangira kugikanda bumva ko ari urubuto bari bubonemo umutobe, niko kubaturikana.
Abo bana bapfuye nyuma y’aho mu minsi ishize muri Uganda hagabwe ibitero bibiri by’iterabwoba bikekwako ari iby’abarwanyi ba ADF.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!