00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Imfungwa zirasabirwa kujya ziterera akabariro mu gihome

Yanditswe na

Sharifa KUwase

Kuya 19 March 2015 saa 09:32
Yasuwe :

Abadepite bo muri Uganda bakomeje ibiganiro ku kwemerera imfungwa n’abagororwa kujya bakora imibonano mpuzabitsina n’abagore babo.

Ikinyamakuru The New Vision kivuga ko ibyo biganiro byatangiye nyuma y’icyegeranyo cyagaragaeje imibereho mibi y’imfungwa cyakozwe na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Uganda.

Gereza zo muri Uganda zirangwamo ubucucike bukabije

Umwe mu badepite, Rose Akello, yashimangiye ko ubutinganyi bumaze gufata indi ntera muri gereza zo muri icyo gihugu kubera abagororwa babuzwa uburenganzira bwo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye.

Mu mwaka ushize,komiseri mukuru ushinzwe gereza muri Uganda, Dr. Johnson Byabasaija ntiyemeranyaga n’ababishyigikiye kuko asanga byakongera uburumbuke muri za gereza, ingengo y’imari itangwa izitangwaho ikiyongera.

Ibihugu nka Espagne, Arabie Saoudite, Brazil, Australia, Canada, Denmark n’u Budage byemerera abagororwa babo kuba basurwa n’abafasha babo bakamarana umwanya uhagije banabaha rugari bagatera akabariro.

Muri ibyo bihugu, abasurwa n’abafasha babo bafite ibyumba byabugenewe bahurira mo.

Uganda iri mu bihugu bifite ubucucike bw’imfungwa, ubushakashatsi bwagaragaje, gereza yagenewe abagororwa 15 000 ifungirwamo 38 000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages