Ubusabe bw’iyi miryango bwatanzwe nyuma y’amasaha make Bachir ageze muri Uganda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri iki gihugu.
Inkuru ya The Daily Monitor ivuga ko mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’ihuriro ry’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, Umuyobozi wa Hurrinet, Mohammed Ndifuna yatangarije i Kampala ko Bachir agomba gufatwa kubera ibyaha akurikiranyweho.
Yagize ati “Tugomba gufata uyu mugabo nk’uko byasabwe na ICC. Dufite amahirwe uyu munsi nubwo twatsinzwe umwaka ushize muri Gicurasi. Iyo abantu batubonye turi kumwe na we bakeka ko tutitaye ku bo yishe.”
Bachir yaherukaga muri Uganda umwaka ushize mu birori by’irahira rya Perezida Museveni, watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Byavuzwe ko Bachir yari yabanje guhabwa icyizere na Guverinoma ya Uganda ko yisanga, ibyogutabwa muri yombi ntabyo ifite muri gahunda.
Icyo gihe ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Museveni yavuze ko ICC ari urwego rudafite umumaro rudakwiye guhabwa agaciro.
Perezida Bashir ashakishwa na ICC ku byaha byibasiyeinyokomuntu n’ibya jenoside ashinjwa, byatumye ashyirirwaho inyandiko zo kumuta muri yombi mu 2009 no mu 2010. Byabereye mu Ntara ya Darfur ahiciwe abasivile mu mvururu zashyamiranyije imitwe yitwaje intwaro na leta kuva mu 2003 kugeza mu 2008.



















TANGA IGITEKEREZO