Polisi yatangaje ko icyo gitero cyagabwe ku Ishuri ryisumbuye rya Lubiriha ahagana Saa Tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Inzego z’umutekano zahise zoherezwa ahabereye igitero mu guhangana n’abakigabye no kubohoza abashimuswe.
Abashinzwe umutekano bavuganye na Daily Monitor, bavuze ko abanyeshuri bishwe bagera kuri 25, kuko igitero cyagabwe ubwo bari mu nzu bararamo baryamye.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru hari amakuru yari yahawe inzego z’umutekano muri Kasese ko hashobora kugabwa ibitero.
Si ubwa mbere aka gace kibasirwa n’abagize ADF kuko mu 1998 nabwo irindi shuri ryo muri ako gace ryitwa Kitchwamba Technical Institute ryagabweho igitero, hakicwa abanyeshuri 80.
Kasese ni akarere kari hafi y’umupaka ugabanya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umutwe wa ADF umaze igihe ukorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ingabo za Uganda n’iza Congo zimaze igihe mu bikorwa byo guhashya uwo mutwe ariko ni ko urushaho kugaba ibitero bihitana ubuzima bw’abaturage haba muri Congo no muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!