Besigye uhatanira kuyobora Uganda aho kugeza ubu aza ku mwanya wa kabiri mu bafite amajwi menshi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 18 Gashyantare, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu, ubwo polisi yakoraga umukwabu ku cyicaro gikuru cy’ishyaka rye mu Mujyi wa Kampala.
Besigye watawe muri yombi ubwo yiteguraga kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, polisi ntiyigeze itangaza impamvu imutaye muri yombi n’aho afungiye.
Ni ku nshuro ya gatatu uwo mugabo atawe muri yombi mu gihe kitageze ku cyumweru. Ku wa mbere yari yatawe muri yombi azira gukora ibikorwa bijyanye no kwiyamamaza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku wa Kane na bwo yaratawe muri yombi ubwo yageregezaga kwinjira mu biro by’itora byavugwagamo kwiba amajwi.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Uganda ibinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko inenga icyo gikorwa cya polisi ku biro by’ishyaka FDC.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu gace ibiro by’ishyaka FDC biherereyemo hari kugaragara abapolisi n’abasirikare benshi.
Kugeza ubu amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko Museveni aza ku mwanya wa mbere n’amajwi 62% mu gihe Besigye ariwe umukurikira n’amajwi 33%.
Umukandida uzatsinda ayo matora asabwa kuba afite amajwi ari hejuru ya 50%. Mu gihe habuze uyagira hazategurwa icyiciro cya kabiri.
Uretse amatora y’umukuru w’igihugu, Abagande banitoreye abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’inzego z’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO