00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Madamu Janet Museveni yarokotse impanuka y’uwashakaga kumuhitana

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 12 February 2015 saa 06:32
Yasuwe :

Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu gace kitwa Kabalagala yataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bwa Congo wagonze imwe mu modoka zari ziherekeje umufasha wa Perezida Yoweri Museveni, Janet Museveni ashaka kumuvutsa ubuzima.
Polisi ivuga ko yabikoze abizi kandi abigambiriye kandi ko yashakaga kugonga imodoka nyirizina ya Janet Museveni.
Ikinyamakuru Redpepper cyatangaje Tuse Kawule Olimuengo yateze umufasha wa Perezida wa Uganda n’abamuherekeje bavuye mu ngoro ya perezida wa (…)

Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu gace kitwa Kabalagala yataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bwa Congo wagonze imwe mu modoka zari ziherekeje umufasha wa Perezida Yoweri Museveni, Janet Museveni ashaka kumuvutsa ubuzima.

Polisi ivuga ko yabikoze abizi kandi abigambiriye kandi ko yashakaga kugonga imodoka nyirizina ya Janet Museveni.

Ikinyamakuru Redpepper cyatangaje Tuse Kawule Olimuengo yateze umufasha wa Perezida wa Uganda n’abamuherekeje bavuye mu ngoro ya perezida wa Uganda iri ahitwa Nakasero bagiye I Buziga yinjira mu muhanda n’umuvuduko mwinshi ari mu modoka ya Nissan Fuga 250GT ku buryo bigaragara ko yari yabipanze.

Abarinzi 12 ba Madamu Janet Museveni bakomeretse bikabije bajyanwa ku bitaro bya St. Francis Raphael Hospital Nsambya abo ni Richard Kwikiriza, Robert Behangana, Gerald Nsobya, Corporal Stanley Nayebare, PC Simon Peter Eben, Ben Paul Owirwoth, Ezra Mugisha, Friday Owen, Rogers Bamwesige, Jack Rutebarika, Denis Oundo, Cloudia Yeko, Kenneth Kirengati, na Michael Akireng.

Olimuengo uvugwaho ko yashakaga guhitana ubuzima bwa Janet Museveni, nta cyangombwa na kimwe kimwemerera gutwara imodoka yasanganywe.

Polisi ivuga ko yari yasinze ariko ko bigaragara ko yateje iyo mpanuka agamije guhitana umufasha wa Perezida wa Uganda n’ubwo hataramenyekana uwaba yari yamutumye.

Kugeza ubu hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba nta kindi cyaba kihishe inyuma y’iyo mpanuka cyangwa niba ari impanuka isanzwe yatewe n’ubusinzi bw’uwo mugabo n’ubwo inzego z’umutekano za Uganda zikomeje guhamya ko hari ikindi yari agamije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages