Ibi Balimwezo yabivuze nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere ry’Imijyi, Margaret Muhanga, abwiye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubutaka n’Imiturire ko Perezida Yoweri Museveni ashyigikiye gahunda yo kwimura mu byiciro za minisiteri, amashami n’ibigo bya Leta, bikava i Kampala bikajya i Nakasongola.
Muhanga yavuze ko iyo gahunda ishobora kugeza mu 2040, aho inzego zimwe za Leta ari zo zazabanza kwimurwa mu rwego rwo kugabanya igitutu kiri kuri Kampala.
Ati “Perezida ashyigikiye cyane iki gitekerezo cyo kwimura umurwa mukuru. Ariko ntabwo ari ikintu wakora mu munsi umwe. Bishobora kugeza mu 2040.”
Muhanga yavuze ko Kampala imaze kuba umujyi ugoye kubamo no gukoreramo bitewe n’umubyigano ndetse n’imitunganyirize mibi y’umujyi, bigateza Uganda igihombo cya miliyari 1,6$ buri mwaka kubera umubyigano wo mu muhanda.
Yagize ati “Ni nde wishimiye kuba muri uyu mujyi? Njye ntabwo nishimye. Dutakaza miliyari 1,6$ buri mwaka kubera uyu mubyigano wo mu muhanda. Abantu bagomba kubyuka saa kumi za mu gitondo kugira ngo bagere ku kazi saa mbili. Ibyo ntabwo byumvikana. Kampala ntigishoboye guturwamo, ntigishobora guhindurwa, ntigishobora gukomeza gutya, kandi tugomba kuyivamo.”
Muhanga yavuze ko Nakasongola yatoranyijwe ugereranyije n’imijyi isanzwe ikomeye nka Mbarara, Fort Portal na Gulu kuko itanga amahirwe yo kubaka guhera ku busa umurwa mukuru w’ubutegetsi uteguwe neza.
Balimwezo we yavuze ko kwimura umurwa mukuru ari icyemezo gikomeye cyane ku buryo kidakwiye gufatwa hatabanje kubaho ibiganiro byagutse n’abaturage.
Yavuze ko kuva Uganda yabona ubwigenge mu 1962, Kampala yagiye itera imbere iba ihuriro rikomeye ry’igihugu muri politiki, ubucuruzi, uburezi, ubuzima n’ubwikorezi, ndetse ikomeza kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.
Balimwezo yavuze ko ikibazo nyamukuru Kampala ifite ari ukubura ingengo y’imari ihagije yo guteza imbere ibikorwa remezo.
Yavuze ko Kampala Capital City Authority, KCCA, ikenera hafi miliyari ibihumbi 2,4 z’amashilingi ya Uganda buri mwaka w’ingengo y’imari, ariko ikabona hafi 40% gusa by’ayo mafaranga, bigasiga icyuho cya 60%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!