00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Minisitiri w’Intebe mu bashinjwa kwiba amabati

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2023 saa 08:42
Yasuwe :

Abakurikirana politiki yo muri Uganda, baragaragaza ko imyitwarire mibi ikomeje kuba icyita rusange ku bakomeye muri Guverinoma ya Museveni ariko igiteye inkeke ari uko batabihanirwa.

Batanga urugero kuri Visi Perezida Maj. Gen. (Rtd) Jessica Alupo, Perezida w’umutwe w’abadepite, Anita Annet Among, Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja n’abandi muri guverinoma bagiye bafatirwa muri ruswa, gukoresha nabi ububasha bafite n’andi manyanga mu kibazo cy’amabati y’abatuye muri Karamoja.

Aya mabati yagombaga guhabwa abaturage batishoboye muri Karamoja ntibyakorwa ahubwo aragurisha. Iperereza ryagaragaje ko Minisitiri ufite mu nshingano ibya Karamoja, Mary Goretti Kitutu, yatwaye amabati 3000 yari agenewe abakene.

Uyu mugore ngo yafashe andi mabati ayaha inshuti ze ziri muri guverinoma n’izitayirimo.

Depite John Bosco Ngoya wo muri Bokora y’Amajyepfo muri Karamoja, yavuze ko ‘bibabaje kubona Minisitiri w’umubyeyi agurisha amabati yo gufasha abana muri Karamoja’.

Ibi byatumye hasabwa ko abagize uruhare bose muri iki kibazo begura ku bw’inyungu za rubanda, batabikora Museveni akabirukana.

Ku rundi ruhande, ababifitemo uruhare bakoze ibishoboka byose ngo babizinzike. Barimo Perezida w’umutwe w’abadepite, Anita Among, watwaye amabati 500.

Minisiteri y’imari muri Uganda yatanze miliyari 39,94 z’amashilingi yo kugoboka Karamoja, binyuze mu kugura amabati ibihumbi 100 n’ihene. Minisitiri Kitutu yavuze ko amabati 95.044 ari mu bubiko bw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe i Namanve.

Yavuze ko ihene 74.400 zahawe abaturage ariko abadepite bavuka Karamoja baramunyomoza.

Ikibazo cy’imyitwarire mibi giherutse kugaragara kuri Minisitiri ushinzwe ubutegetsi n’umutekano w’imbere muri Uganda, Kahinda Otafiire, wakangishije umugore imbunda yo mu bwoko bwa ‘Pistol’ bikamuviramo kwegura.

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo igitangazamakuru cya leta, New Vision cyatangaje ko Otafiire yashyamiranye n’umugore witwa Jennifer Kuteesa, kuri Fairway Hotel i Kampala kuwa 15 Ukwakira 2022.

Nk’uko Radio Uganda yabitangaje, Otafiire yeguye kuko ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ritajya ryihanganira imyitwarire mibi nk’iyagaragajwe n’uyu mutegetsi wari ufite mu nshingano ze amagereza, polisi ndetse n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Otafiire ni umwe mu bafatanyije na Museveni gushinga ishyaka NRM mu 1981, akaba aherutse guhabwa ipeti rya Colonel ry’icyubahiro.

Minisitiri w'Intebe Robinah Nabbanja aravugwa mu bariye amabati y'abakene ba Karamoja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages