Ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Masaka tariki ya 30 Kamena 2024, rwari rugamije kureba niba abaturage bahawe amabati barayakoresheje icyo yateganyirijwe.
Nabbanja yabanje kunenga abayobozi bahaye buri muturage amabati umunani gusa, nyamara Leta yari yaramugeneye 26.
Umuyobozi w’aka karere, Lule Sunkungo, asobanura ko yabonaga umunani ari yo yabafasha, kuruta 26 bari baragenewe.
Minisitiri w’Intebe Nabbanja yavuze ko nubwo abayobozi mu nzego z’ibanze bakora nabi, hari abaturage baba badashaka kwikura mu bukene, ahubwo bagahora bahanze amaso Leta.
Uyu muyobozi yabwiye abaturage ba Masaka ko niba badashaka kwikura mu bukene mu mahoro, Leta izabubakoramo hifashishijwe imbaraga.
Yagize ati “Guverinoma ntacyo itakoze ariko abaturage banze kuva mu bukene. Niba badashaka kuva mu bukene ku neza, tuzabubakuramo ku mbaraga. Tuzabajyana kuri Polisi musobanure impamvu mudakira kandi hari abavandimwe banyu bakize.”
Bamwe mu banya-Uganda bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko amagambo ya Nabbanja arimo agashinyaguro, no kutamenya ukuri ku buzima abakene banyuramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!