Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 Daily Monitor yatangaje ko ubwo butumwa yabutangiye mu imurikwa rya gahunda y’imyaka ibiri izatangirwamo ubumenyi ku bo mu rwego rw’ubuzima muri Uganda, ibizabahesha guhangana n’ibibazo bibugarije muri urwo rwego.
Mu imurikwa ry’iyo gahunda hanagarutswe ku ikoreshwa rya laboratwari zifatirwamo ibizamini by’ubuvuzi ndetse n’ibyo bya ADN, abazikoramo basabwa gushishoza mu buryo bakoresha baha abisubizo abazigana, aho Margaret Muhanga yanaboneyeho kubwira abagabo ko atari ngombwa kujya gukoresha ibyo bizamini bya ADN.
Ati ‘‘Si ingenzi cyane ko abagabo bajya gukoresha ibizamini bya ADN bashaka kwemeza ko abana ari ababo. Niba warareze umwana wawe, uwo ni uwawe. (…) Nta wundi uri bumwiteho nyuma y’ibyo, rero gumana umwana wawe mu gutanga ituze’’.
Ubu butumwa bwa Muhanga buje nyuma y’uko mu gihugu cya Uganda hamaze iminsi hari inkundura y’abagabo bakoresha ibizamini sanomuzi bashaka kumenya ko abana barera ari ababo, ibiri gusenya ingo nyinshi muri icyo gihugu mu gihe ibizamini bigaragaje ibisubizo bitajyanye.
Biri mu byahagurukije inzego zitandukanye zirimo na polisi y’icyo gihugu, zigaragaza ko abana bari kubirenganiramo bakavutswa uburenganzira bwabo kuko umugabo usanze umwana yareraga atari uwe, ahita areka gufata inshingano zo kumwitaho nka se.
Margaret Muhanga yanavuze ko iki kibazo kiri gutiza umurindi ubugizi bwa nabi muri Uganda, aho ifatwa ry’izo ADN riri kuba n’intandaro yo kwiyongera kw’abashakanye bicana muri icyo guhugu mu gihe umugabo atahuye ko umwana arera atari uwe.
Ati ‘‘ Niba wumva ko abantu bari kwicana kubera ADN, uri kujya gukoresha iy’iki? Ikintu utazi nticyakwica. Niba utazi ko uwo atari umwana wawe ntibizashenjagura umutima wawe, ariko numenya ko atari uwawe umutima wawe uzashenjagurika’’.
Mu cyumweru gishize mu Karere ka Mpigi muri Uganda nabwo havuzwe inkuru y’umugabo wishe umugore we nyuma yo gukoresha ADN agasanga umwana yari azi ko abere se atari uwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!