Ni mu gikorwa cyo guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’izi mashini, aho abakozi ba NLGRB bari kuzenguruka uturere twose tw’igihugu bazishakisha.
Umuyobozi mukuru wa NLGRB, Denis Mudene Ngabirano, yagize ati “Twafashe ibiryabarezi 198 bitemewe ndetse n’udusanduku 12 tw’ibikoresho byo kubisana. Ni muri gahunda yacu yo guca izi mashini zifashisha ibiceri. Twakiriye amakuru y’abakwirakwiza n’abakora izi mashini.”
Ngabirano yashishikarija abaturage gutanga amakuru yaho izi mashini zikorerwa n’aho zibikwa kugira ngo izisigaye nazo zifatwe.
Yaburiye abakora izi mashini n’abazikoresha mu buryo butemewe, abibutsa ko ababifitiye ibyemezo ari bo bagomba kuzikora gusa.
Uyu mukwabu uje nyuma y’uko urubyiruko rwinshi rutangiye kwishora muri iyi mikino, rumwe rukinjiramo rudafite amafaranga ahagije rugahomba, bigakurura ibibazo bitandukanye mu miryango.
Ibi byatumye Leta ya Uganda ifata icyemezo cyo guhagurukira ibi ’biryabarezi’ mu rwego rwo kwirinda ko bikomeza gusakara mu buryo bwagutse.
Kugeza ubu, NLGRB ibitse imashini zirenga 3500 yafatiye hirya no hino mu gihugu mu bihe bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!