00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yanenze bikomeye Mbabazi watangaje ko aziyamamariza kuba Perezida

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 16 June 2015 saa 04:46
Yasuwe :

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yanenze bikomeye Amama Mbabazi uherutse gutangaza ko azatanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri 2016.

Mu nama Museveni yagiranye na Amama Mbabazi na Minisitiri w’Intebe Dr Ruhakana Rugunda niho yanengeye icyifuzo cya Mbabazi.

Perezida Museveni ubwe yatangaje ko ariwe watumiye Amama Mbabazi na Minisitiri w’Intebe kugira ngo baganira ku makuru yari amaze iminsi acaracara mu binyamakuru, ibyo yise ibihimbano no kubyo Mbabazi yatangaje bijyanye n’amatora.

Amama Mbabazi watangaje ko aziyamamariza ku mwanya w'Umukuru w'igihugu

Perezida Museveni yavuze ko yamenye ko hari amakuru Amama Mbabazi yashyize ahagaragara ajyanye no kwiyamamariza kwe ku mwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ari imbere ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Yavuze ko ntacyo yakora ku byo Mbabazi yakoze gusa ngo ntabwo ariko byari bikwiye gukorwa kuko yaba ishyaka cyangwa Komisiyo y’Amatora itigeze itangaza itariki y’amatora.

Museveni yavuze ko ibyo Mbabazi yakoze ataribyo na gato ibyo yise igikorwa kibaye imburagihe [Premature: nko kubyara umwana utaragera igihe), mu gihe byari ibintu bikwiye gusuzumwa n’ishyaka.

Yakomeje avuga ko yabashije kubona amashusho ya Mbabazi avuga imigabo n’imigambi ye mu gihe yaba atowe, maze agenda avuga kuri buri ngingo Mbabazi yagaragaje ko yakwitaho mu gihe yaba atowe.

Museveni yavuze ko Mbabazi yagaragaje ko igihugu kinaniwe mu gihe ari umuntu wabaye mu buyobozi igihe kinini ku myanya itandukanye.

Ashimangira iyi ngingo, yagize ati “ Kuzahura NRM: Mbabazi ni we watubwira zimwe muri izo ntege nke. Reka dufate NRM: Yego NRM ntabwo ifite imiterere myiza nkuko byagakwiye ariko Mbabazi yahoze ari umunyamabanga wacu mu myaka hafi 10…”

Yakomeje agaragaza ibindi Mbabazi yavuze ko azakora amaze gutorwa kandi byari mu nshingano ze nka Minisitiri w’Intebe ntibikorwe, avuga ko bikwiye ko atanga ibisobanuro ku mpamvu atabikoze akiri mu nzego za Leta kandi yari abifitiye ubushobozi.

Iyi nama yanagarutse ku ibaruwa iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ishinja Museveni kuvuga amagambo avangura, aho yagaragaje ko abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho guhimba ibyo binyoma ndetse ko baba bakorana na Amama Mbabazi nubwo yabihakanye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages