Daily Monitor yanditse ko ubwo yitabiraga igikorwa cya MTN Uganda cyo gushyikiriza abaturage ivuriro yabubakiye i Kabare, Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana, yavuze ko abaturiye imipaka y’ibihugu byombi badakwiye gukangarana.
Ati “Uganda n’u Rwanda ni ibihugu by’ibivandimwe, abantu ntibakwiye guhangayika kuko ikibazo kizakemurwa kirangire. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda irimo iragikurikirana.”
Minisitiri w’Intebe Rugunda yakomeje asaba abaturage ba Uganda, cyane cyane abatuririye imipaka no mu turere tuyegereye gushyira imitima hamwe, abizeza ko ikibazo kizakemurwa mu buvandimwe kandi mu gihe kitarambiranye.
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Okello Oryem, yanditse kuri twitter ko ‘Uganda n’u Rwanda ari abavandimwe basangiye amaraso bityo utubazo bagiranye bagomba kudukemura mu rukundo’.
Yakomeje agira ati “Ndasaba impande zombi gutuza no kwihangana. Guverinoma ya Uganda irimo gukora ibishoboka ngo ihoshe uwo mwuka mubi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri twitter, yashimye intambwe abayobozi ba Uganda bateye yo kugaragaza ubushake bafite bwo gusigasira umubano n’umutekano hagati y’ibihugu byombi n’ababituye.
Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda umaze igihe utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.
Ibi byiyongereye ku makuru u Rwanda rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR, amakuru Uganda yo yahakanye.
Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.
Ni gahunda yatangajwe nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize hiriwe amakuru avuga ko u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza n’icyo gihugu nyamara siko byari byageze, kuko ari amakamyo n’imodoka ziremereye byasabwe kudakoresha umupaka wa Gatuna, ahubwo bigakoresha uwa Kagitumba kubera ibikorwa byo kubaka uwa Gatuna.



















TANGA IGITEKEREZO