Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Uganda iri ku mwanya wa gatatu naho Kenya ku mwanya wa kane mu kugira ubwiyongere bw’ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida
Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) kigaragaza ko n’ubwo ibi bihugu bishyira imbaraga mu kurwanya indwara ya Sida, ubwandu bushya bwo bukomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24.
Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko mu gihugu cya Kenya haboneka 21% y’ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida, bugaragara cyane mu bagore ndetse no mu bana bafite hagati y’imyaka 15 na 24 naho mu gihugu cya Uganda hakaba hagaragara 70% by’ubwandu bushya bugaragara cyane mu rubyiruko cyane cyane mu bakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 24.
Iki cyegeranyo gishyizwe ahagaragara mu gihe hashize iminsi mike Isi yizihije umunsi wahariwe kurwanya Sida.
Ku rwego rw’Isi, imibare igaragaza ko abantu miliyoni 36,9 babana n’agakoko gatera Sida.



















TANGA IGITEKEREZO