00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Nubwo havugwa ko nta Ebola iharangwa ariko hari urwikekwe

Yanditswe na
Kuya 21 August 2014 saa 05:35
Yasuwe :

Abashinzwe ubuzima muri Uganda berekanye ko umwe mu bakekwaga kuba afite virusi ya Ebola ari muzima, ibi bikaba byarabaye nyuma yo kumukorera isuzuma ryimbitse kuwa Mbere; iyi nkuru nziza yatangarijwe rubanda ku Kibuga cy’indege cya Entebbe.
Inkuru ya chimpreports ivuga ko abantu babajijwe, bavuze ko uwo murwayi yari afite ibimenyetso by’indwara ya Malaria.
Rukia Nakamatte, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, ati “Yarangwaga no kuruka, kuribwa umutwe, umuriro n’ibimenyetso byo (…)

Abashinzwe ubuzima muri Uganda berekanye ko umwe mu bakekwaga kuba afite virusi ya Ebola ari muzima, ibi bikaba byarabaye nyuma yo kumukorera isuzuma ryimbitse kuwa Mbere; iyi nkuru nziza yatangarijwe rubanda ku Kibuga cy’indege cya Entebbe.

Inkuru ya chimpreports ivuga ko abantu babajijwe, bavuze ko uwo murwayi yari afite ibimenyetso by’indwara ya Malaria.

Rukia Nakamatte, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, ati “Yarangwaga no kuruka, kuribwa umutwe, umuriro n’ibimenyetso byo guhiisha (k’umubiri), kandi byaba nk’ibyasobanura ko ari Ebola kuva yaragenze mu gihugu cya Liberia”.

Iyi ni inshuro ya kane habayeho gupima umuntu ku kibuga cy’indege bagasanga nta Ebola afite; ubu leta icyo ishyizemo imbaraga ni ugupima [kugenzura] abantu binjira ku kibuga cya Entebbe, kugira ngo ibashe guhangana n’uburyo bwose Ebola ishobora kwinjizwa n’umubare munini w’abagenzi bakoresha icyo kibuga.

Nakamatte avuga ko gupima abinjira bizahoraho hagamijwe kureba abagenzi baturuka cyane mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, ahanini ari byo byajahajwe cyane na Ebola. Avuga ko aba bashobora kwinjira n’amaguru cyangwa mu ndege ziturutse mu bihugu by’ibituranyi bya Kenya na Ethiopia.

Kuva iyi gahunda yo kugenzura yatangira ku kibuga cy’indege cya Entebbe tariki ya 11 Nyakanga 2014, abagera ku bihumbi 6,840 ni bo bamaze gusuzumwa.
Muri iri genzura, abagera kuri 3 ni bo bakekwaga kuba baranduye virusi ya Ebola, 2 muri bo baturuka muri Afurika y’Iburengerazuba n’undi 1 wo mu majyepfo ya Sudani, bari bagaragayeho ibimenyetso nk’ibya Ebola ariko basuzumwa bagasanga ari bazima.

Minisiteri y’Ubuzima iti “Birashimishije kuba mu masuzuma yose yakozwe mu kigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi kuri za Virusi (Uganda Virus Research Institute-UVRI), bwagaragaje ko mu gihugu nta ndwara ya Ebola irimo”.

Abakurikirana abarwayi ba Ebola nabo baririnda cyane

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) kuwa Mbere w’iki cyumweru watangaje ko umuntu wese ugaragaweho uburwayi nk’ubwa Ebola atakwemererwa kugenda haba mu ndege, mu mazi cyangwa inzira y’ubutaka aturutse mu bihugu byamaze kugeramo iriya ndwara kereka agiye kwivuza, nk’uko kandi byasabwe n’abaganga b’ubuzima mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, mu nyandiko bise “Worry element”.

Mu mibare yagiye itangwa na WHO, kuwa 13 Kanama 2014, abari bamaze kwandura bagera ku 2,127 bo mu bihugu bya Guinea, Liberia, Nigeria na Sierra Leone, abamaze gupfa ni 1,145. Ibiro ntaramakuru by’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (UN Health agency), watangaje indi nkuru nshya ku ngendo no gutwara imizigo.

“Ibihugu byagezemo iyi ndwara [Ebola], bisabwe gukora igenzura ku bantu bari gusohoka [ibihugu byabo], kugira ngo harebwe ko nta bwandu bafite, bigakorerwa ku bibuga mpuzamahanga by’indege, ku byambu byo mu mazi, n’izindi nzira zikomeye zinyurwaho n’abantu benshi, kuko hari ibintu byenda kuba nk’umuriro bifite imbaraga, bishobora kuba byakwanduza Ebola”.

“Umuntu wese ugaragaweho uburwayi nk’ubwa Ebola, ntakwiye gukora ingendo, uretse gusa agiye kwivuza. Ntihakwiye kubaho ingendo zo hirya no hino [mpuzamahanga] ku kibazo cya Ebola, kereka ari urugendo rwo kujya kwivuza”.

WHO yasubiyemo ibi inshuro nyinshi, kugira ngo iburire abantu bagendagenda mu bihugu birimo Ebola batazandura, bakanduza n’abandi, igihe baba bavuye muri ibyo bihugu [byanduye], ariko ntibivuze ko ingendo cyangwa ubucuruzi mpuzamahanga biciwe, nk’uko byagarutsweho na komite ishinzwe kurwanya Ebola muri uyu muryango (WHO).

Uburyo igenzura rikorwa

Guvernima ya Uganda yavuze ko hari ibikoresho byabugenewe byashyizwe ku bitaro bya Entebbe, bikaba byiteguye kwakira no gutanga ubutabazi, igihe hagaragaye umuntu ukekwaho ubu bwandu.

Abakozi bose bahawe ubushobozi bwo guhangana na Ebola, bavura abarwayi no kubitaho ku buryo bwose, nk’uko byemezwa na Nakamatte.

Hari ikigo cy’ubuzima kigenga, ku kibuga cy’indege cyateguwe kugirango kijye gitanga ubujyanama n’isuzuma ku bantu bose bakekwa.

Nakamatte yongeraho ko hari imbangukiragutabara n’umushoferi wayo n’ibindi byangombwa byose byakwifashishwa, mu gihe ari ikibazo kihutirwa.

Iyi ndwara yandura umuntu [wanduye] akoze ku wundi [muzima], ikaba yaragiye ikwirakwira mu bihugu, bikaba bivugwa ko yabanje mu gihugu cya Guinea mu kwezi kwa 12 umwaka ushize (2013), ubu ikaba imaze gufata Liberia and Sierra Leone n’abandi bantu bake bo muri Nigeria.

Hari ibyago bike byo kwandura Virusi ya Ebola igihe umuntu ari mu ndege. Uretse igituntu, ibicurane byandurira mu mwuka, Ebola ntiyandurira mu mwuka.
Kwandura iyi ndwara, ni ukuba umubiri uhura n’undi (amaraso), amatembabuzi ava mu mubiri y’uwanduye, wishwe cyangwa n’inyamaswa yishwe na Ebola, akaba yagera ku muntu muzima.

WHO, irahamagarira ibihugu gutanga amakuru yihuse ku baturage babyo bajya mu bihugu byafashwe n’iyi ndwara, n’ingamba zo kwirinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages