New Vision dukesha iyi nkuru itangaza ko ibi Perezida Museveni yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya 17 y’Abacamanza i Entebbe kuri uyu wambere¸ aho yatangaje ko kuba bakomeza guha abakoze ibyaha by’ubwicanyi ibihano byoroheje, ari byo bituma n’icyizere gicye abaturage bagiriraga inkiko kigenda kiyoyoka.
Perezida yatanze urugero rwabakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuyobozi w’abayisilamu Sheikh Abdu Kadir Muwaya mu Karere ka Mayuge ndetse na Tito Okware¸ umuyobozi w’ishyaka NRM wiciwe mu Karere ka Namayingo¸bari bafashwe na Polisi nyuma y’iperereza¸ ariko bakaza kurekurwa n’Urukiko.
Yagize ati “abica abandi babigambiriye bakwiye kujya bahabwa igihano cy’urupfu nk’uko biteganywa n’amategeko. Muri Mayuge na Namayinga¸ abaturage bari mu mirwano nyuma y’uko abakekwagaho ibyaha barekuwe igitaraganya.”
Museveni yongeyeho ko kuba abakekwaho ibyaha by’ubwicanyi barekurwa mbere yo kumara byibura iminsi 180 bafunzwe by’agateganyo ari byo bituma abaturage bishora mu bikorwa byo kwihanira.
Yongeyeho ati “ese n’iki kiba kibihutisha? Muragirango bamwe muritwe dutangire ibikorwa yo kwihanira?”
Yasabye abacamanza kugenzura ndetse no kuyobora bamwe muri bangenzi babo bafatisha abajura bato uturinda ntoki tw’abana.
Museveni yasobanuye ko mu byaro byinshi abo bajura bagenda biba amatungo magufi yahawe abaturage binyuze mu kigo cy’igihugu gitanga inama k’ubuhinzi¸ Ariko bakaba badahanwa uko bikwiye.
Yongeyeho ko hari ikibazo gikomeye mu byaro, aho abajura biba ingurube z’abaturage polisi ikabakingira ikibaba, ibyo bikaba byongerera imbaraga abo barya iminsi y’abaturage, ndetse bamwe mubahinzi bakaba baramubwiye ko bacitse intege bakarekera aho.
Avuga ku insanganyamatsiko y’iyo nama, agaragaza uruhare rw’ubutabera mu kwihutisha impinduka mu bukungu wa Uganda¸ Perezida Museveni yerekanye ko hariho imyumvire itandukanye hagati y’urwego rw’ubutegetsi ndetse n’ubucamanza.
Yongeyeho ko ubucamanza bufite inshingano yo kurinda ubuzima bw’abaturage ndetse n’imitungo yabo, kandi ko ibyo bidakozwe neza impinduka bifuza zitagerwaho.
Yabasabye kandi kumufasha kurinda ubuzima¸ imitungo¸imbaraga¸ umutuzo¸ indangaciro ndetse n’imiyoborere myiza by’abaturage hagendewe ku Itegeko Nshinga.
Perezida yagaragaje ko Polisi n’abacamanza badaha agaciro gakwiye amategeko n’amabwiriza borohereza ibihano abakoze ibyaha kandi mu byukuri ibyo bibiri ari ingenzi cyane ku iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose.
Hashingiwe ku cyegeranyo cyasohowe n’urwego rw’amagereza¸ ku butegetsi bwa NRM ishyaka rya Perezida Museveni, igihano cy’urupfu cyaherukaga gutangwa mu1999 ubwo abagororwa 29 bamanikwaga, bakaba barakurikiraga abandi 14 bari barishwe mbere.
Iryo rikaba ari itegeko ryari ryasohotse rivuga ko umuntu wese ufungiwe icyaha gikomeye yagombaga guhabwa igihano cy’urupfu.
Ubucamanza burashaka kugira uruhare rugaragara kugira ngo intego 2040 zigerweho¸bukora ibikwiye¸ bugabanya igiciro cyo kugera ku butabera ndetse bunashimangira ubushobozi bwo kubona ubutabera.
Intego 2040¸ni gahunda ndende leta ya Uganda yihaye igamije kuvana igihugu ku rwego ruciriritse kikaba igihugu gikize mu mwaka wa 2040¸ ubucamanza bukaba buzongerwamo imbaraga.
Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni byo bihugu bibiri bitarakuraho igihano cy’urupfu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bikaba bibarirwa mu bihugu 58 bitarakuraho icyo gihano ku Isi, kimwe na bimwe mu bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Korea y’Amajyaruguru n’ibindi.
U Rwanda rwo ruri mu bihugu 98 byakuyeho burundu igihano cy’urupfu.



















TANGA IGITEKEREZO