00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Perezida Museveni na Amama Mbabazi bashobora guhurira mu gikorwa cyo gufasha

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 4 July 2015 saa 09:06
Yasuwe :

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ashobora kuza guhurira na Amama Mbabazi mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha ishuri.

Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko bombi nibitabira ubutumire, iraba ari inshuro ya mbere aba bagabo bahuye nyuma y’uko Amama Mbabazi avuze ko aziyamamariza kuba Perezida mu mwaka wa 2016.

Iki gikorwa cyo gukusanya imfashanyo kiraza kuba gihuza abize mu ishuri Kigezi College Butobere mu rwego rwo gukusanya inkunga yo kuryongerera ubushobozi, kuko ryasubiye inyuma kandi ryarizemo abantu bakomeye barimo na Amama Mbabazi. Iki gikorwa kikaza kubera muri i Kampala kuri uyu wa 4 Nyakanga 2015.

Moses Ntahobari Turyomurugendo, umuyobozi wa Forumu yitwa Siniya Alumni, igizwe n’abanyuze muri Kigezi College Butobere avuga ko iki gikorwa Perezida Museveni yatumiwemo nk’umushyitsi mukuru mu gihe Mbabazi ashobora kwitabira nk’umunyeshuri wanyuze muri iki kigo kiri i Kabare.

Mu gihe iri shuri rifite ibigwi ndetse ryanyuzemo byinshi mu bikomerezwa ,Turyomurugyendo avuga ko rikeneye abarirwanaho kuko ridahagaze neza.

Ati “Ishuri ntabwo riri mu bihe byiza haba mu musaruro ritanga ndetse n’inyubako rifite.Ubu iri shuri rifite abanyeshuri 250 mu gihe ryakabaye ryakira abasaga 1200”.

Amafaranga akusanywa muri iki gikorwa kiza kuba kirimo Perezida Museveni ngo azakoreshwa mu gutanga Burusi ku banyeshuri bashya,kongera ingufu mu bayobozi b’ikigo ,gusana no kongera inyubako muri iki kigo.

Bamwe mu bize muri iki kigo

Bamwe mu bize muri iki kigo bakomeye harimo Amama Mbabazi, Emmanuel Tumusiime-Mutebile (Guverineri wa Banki ya Uganda), Prof. Mondo Kagonyera uyobora Makelele, Shem Bujura Bageine, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Shaka Sali umunyamakuru wa VOA ndetse n’abandi banyapolitiki batandukanye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages