00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Perezida Museveni yibasiye abakandida bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 14 February 2016 saa 04:32
Yasuwe :

Mu kiganiro mpaka cy’abakandida umunani mu matora y’umukuru w’igihugu, cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, tariki ya 13 Gashyantare, Perezida Museveni yibasiye bamwe mu bagaragazaga amakosa n’ibintu bitagenda neza mu miyoborere y’igihugu.

Icyo kiganiro cyabereye muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kampala, cyanyuze kuri amwe mu mashene ya televiziyo yo muri Uganda, bamwe mu bakandida bagaragaje amakosa ndetse n’ibintu bitari byiza ubutegetsi bwa Uganda bukora.

Abajijwe icyo ‘umutekano’ ari cyo, umukandida wigenga, Amama Mbabazi, yasubije agira ati “Umutekano uvuze iki mu gihe abaturage bo mu bwoko bw’aba Karamajongo bari kwicwa n’inzara kubera kubura ibiryo?” Yongeyeho ko muri Uganda, abagore 16 bapfa buri munsi babyara.

Venansius Baryamureeba nawe yagaragaje ko muri Uganda, hari ikibazo mu burezi, mu buzima, ndetse n’umubare munini w’abaturage badafite akazi.

Dr Kiiza Besigye yavuze ko Uganda ari igihugu kidasanzwe kubera ko nta mutegetsi n’umwe urarekura ubutegetsi akareka abandi bakayobora.

Mu gusubiza abo bakandida bahanganye, Museveni yababwiye ko batari bakwiye kuvuga ibyo bitekerereza.

Yagize ati ‘‘Ndi aha kuvuga Uganda, itari ibitekerezo. Niba mushaka guhimba ibitekerezo mu rwego rwo kubona igikombe cyitiriwe Nobel (Nobel Prize), mushobora kuvuga mu buryo mushaka.’’

Yongeye ati ‘‘Ibyo muvuga byose, muvuge Uganda uko imeze ubu, atari uko yakabaye kuba imeze kuko itabibaye.’’

Icyo kiganiro mpaka cya kabiri cyari kiyobowe na Dr. Shaka Ssali, umunyamakuru ku Ijwi rya Amerika (VOA) ; Dr Suzie Muwanga umwarimu muri Kaminuza ya Makerere ndetse na Dr Joel Kibazo ukorera Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, akaba yaranakoze kuri BBC.

Nk’uko yaraye abyitangarije, Perezida Museveni ntiyitabiriye ikiganiro cya mbere bitewe n’uko ngo atari hafi, ndetse ngo yari afite ibibazo ku buryo iki kiganiro gikorwa.

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 18 Gashyantare 2016, abakandida umunani ni bo bahatanira uwo mwanya. Abo ni; Vanatius Baryamureeba, Dr Kizza Besigye, Ben Biraaro, Abed Bwanika, Faith Kyalya, Joseph Mabirizi, Amama Mbabazi, na Perezida Yoweri Museveni.

Perezida Museveni asuhuzanya na Dr Kiiza Besigye
Perezida Museveni asuhuzanya na Amama Mababazi
Mbere yo gutangira ikiganiro mpaka, babanje gusengera hamwe
Muri Uganda, ikiganiro mpaka hagati y'abakandida cyabaye muri Gashyantare umwaka ushize. Mbere yo kugitangira, babanje gusenga
Ikiganiro mpaka muri Uganda cyabereye muri Serena Hotel i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages