00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Polisi irashinjwa amarozi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 June 2013 saa 05:45
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda Dr Samb Lukwago ararega abagize Ishami rya Polisi rishinzwe ubutasi, ko ryagerageje kumuroga.
Lukwago, uri mu kiruhuko cy’uburwayi yatangarije itangazamakuru ko Ishami rya Polisi rishinzwe ubutasi ryashatse kumwica, ryifashishije umupolisi witwa Ochaya.
Mu nkuru dukesha ugo.co.ug, avuga ko Lukwango yatangarije Televiziyo ya NTV ati “Abapolisi bamunzwe na ruswa, hari Ochaya wagerageje kundoga ariko ndi muzima, mu by’ukuri (…)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda Dr Samb Lukwago ararega abagize Ishami rya Polisi rishinzwe ubutasi, ko ryagerageje kumuroga.

Lukwago, uri mu kiruhuko cy’uburwayi yatangarije itangazamakuru ko Ishami rya Polisi rishinzwe ubutasi ryashatse kumwica, ryifashishije umupolisi witwa Ochaya.

Mu nkuru dukesha ugo.co.ug, avuga ko Lukwango yatangarije Televiziyo ya NTV ati “Abapolisi bamunzwe na ruswa, hari Ochaya wagerageje kundoga ariko ndi muzima, mu by’ukuri ntacyo yagezeho. Ngomba guhora ndi umushishozi.

Bernard Kinyera Ochaya ushinjwa kuroga Lukwago ni umukozi mu ishami rishinzwe ubutasi mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa, akaba yaravuze ko yiteguye gusobanura ibyo ashinjwa nk’umuganga kuko polisi idashobora kuroga umuntu ishinzwe kwitaho .

Nyuma ya Ochaya ushinjwa ni Grace Akullo, umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bafitanye ikibazo cy’uko atishimiye ko yagizwe umuyobozi mu nama ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, nyuma y’uko Lukwango agiriye inama Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr Christine Ondoa yo kutagira Akullo umuyobozi muri iyi nama.

Akullo yatangaje ko Lukwago ntacyo bapfa ku buryo yashaka kumwica, agira ati “Yavuze ko ndi umwicanyi, ni nde nishe? sinzi niba afite ibimenyetso simusiga bigaragaza ibyo anshinja. Iki kibazo nakigejeje imbere y’umuyobozi wa Polisi”.

Isuzuma ry’amaraso ryakorewe kwa muganga ryabanje kwerekana ko nta kibazo Lukwango afite. Nyuma ikindi kizamini cyerekanye ko yabuze vitamine B12 ngombwa mu gukora insoro ntuku (globules rouges ); kuzibura muganga yemeje ko bishobora guterwa no kuba umuntu arwaye kanseri cyangwa yarozwe.

Lukwango ubu ari mu bakozi bahagaritswe n’urukiko rushinze kurwanya ruswa we n’abandi bakozi babiri bakora muri Minisiteri y’Ubuzima, nyuma yo gushinzwa kugerageza kwiba miliyari y’amashilingi, inkunga yatanzwe n’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages