Abinyujije ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter], Museveni, yavuze ko ibisasu bibiri by’uyu mutwe byari byashizwe mu bikoresho ndangururamajwi maze bishyikirizwa umwe mu ba pasiteri nk’impano, nyuma abaturage baza kubikemanga bitabaza polisi yo muri ako gace.
Perezida Museveni yavuze ko ibi bisasu byari byajyanywe mu nsengero zo mu giturage cya Kibibi mu bilometero 50 uvuye mu Murwa Mukuru Kampala ariko “Polisi yaburiwe hakiri kare maze irabihagarika.”
Yavuze ko “Umugambi wa sekibi waburijwemo”, asaba abaturage kutemera impano zije muri ubwo buryo cyane zivuye ku bantu baba batazi.
Kuri iki Cyumweru Perezida Museveni, yatangaje ko inzego z’umutekano za Uganda, zagabye ibitero by’indege ku birindiro bine bya ADF muri RDC, hapfa abarwanyi bayo batari bake.
Uyu mutwe utaragira icyo utangaza ku byo ushinjwa na Museveni, wagiye ushinjwa ibitero byinshi muri Uganda, harimo n’icyagabwe mu ishuri rya Lhubiriha mu Karere ka Bwera muri Kamena uyu mwaka, kigahitana abantu 40 biganjemo abanyeshuri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!