00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Polisi yaburijemo ishimutwa ry’abana 14

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 14 March 2015 saa 04:12
Yasuwe :

Polisi yo mu gace ka Mityana yataye muri yombi abagabo babiri bari bashimuse abana 14 bababeshya ko bagiye kubashakira ibyemezo bizatuma bahabwa inkunga yo kubishyurira amashuri.

Abo bantu babiri bafashwe ni Julius Muhindo na Hassan Mate bari kumwe n’abana 14, bakaba bateganyaga kubacuruza babavanye mu karere ka Bundibugyo.

Nkuko Chimpreports ibitangaza, abo bafashwe babwiye Polisi ko ari aba pasiteri, bakaba bari bajyanye abo bana i Kampala kugira babashe kuzuza ibyangombwa bibemerera kurihirwa amashuli. Nyuma ariko byagaragaye ako atari aba pasiteri nk’uko babyiyitiriraga.

Bafashwe n’abashinzwe iperereza ubwo bitegure kurira imodoka ibageza Kampala, bakaba bafatiwe mu gace kitwa Myanzi mu Karere ka Mityana. Aho bari batwaye abana bari mu kigero cy’imyaka ine n’itandatu.

Polisi yaje no kumenya ko ababyeyi batari bigeze basobanurirwa neza aho abana babo bajyanywe.

Ababyeyi ni bo bahamagaye polisi nyuma yo kumva batizera neza imigambi ya Muhindo na Mate nk’uko bitangazwa na Enock Baine, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Mityana,

Mukasa Philipp, umuvugizi wa polisi mu gace ka Equateur ati “turashimira abapolisi bacu bahagereye igihe, nyuma y’uko ababyeyi bagaragaje impungenge, Turimo turagerageza kongera guhuza abana n’ababyeyi, abo bafashwe ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Mityana, aho bategererje kuburana.”

Muri Uganda, ubucuruzi bw’abana burakorwa cyane aho abana benshi bafatwa bakajyanwa mu mitwe y’igometse k’ubutegetsi cyangwa bagaturwaho ibitambo mu migenzo ya gipfumu.

Muri raporo ya 2014 yasohowe na minisiteri y’umutekano mu gihugu, yavugaga ko benshi mu bajyanwa gucuruzwa baba babeshywe akazi, kwitabwaho no kujyanwa kwiga.

Polisi na yo ivuga ko inzira ikoreshwa cyane n’abakora icuruzwa ry’abantu, ari ugutera ubwoba abo bajyanye, bababwira ko nibaramuka batubahirije ibyo basabwa, bazishyura amafaranga y’urugendo batangiwe, ayo batangiwe bashakirwa aho kuba ndetse banabakira impushya zibemerera kujya mu mahanga.

Polisi yakomeje igira iti “..aba bacuruzi kandi babeshyeshya ababyeyi amafaranga kugirango babemerere gutwara abana babo, hari n’abitwaza amadini.”

Ubuyobozi buvuga ko benshi mu bajyanwa banyuzwa mu nzira zidasobanutse, akenshi bakifashisha ibihugu bituranyi nka Kenya, u Rwanda, Sudani y’epfo na Tanzania, akaba ari ho bava babajyana ahandi hatandukanye.

Bimwe mu byo bajya gukoreshwa harimo uburaya, gushorwa mu biyobyabwenge, gukinishwa filimi z’urukozasoni, ibikorwa by’iterabwoba, kubashyingira bakiri bato no kubakuraho bimwe mu bice by’imibiri yabo bakabigurisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages