00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Polisi yaburijemo umugambi wa Al-Qaïda wo kubohora ibyihebe

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 30 September 2014 saa 01:01
Yasuwe :

Inzego z’umutekano za Uganda zaburijemo umugambi w’ibyihebe byashakaga uburyo bwo guturitsa Gereza ya Luzira , ngo habohorwe bene wabo b’biyahuzi bayifungiyemo.
Polisi ya Uganda yabashije kumva amajwi y’ibiganiro ibyihebe byo muri Uganda byagiranye na bamwe mu bakorana n’amatsinda ya Al-Qaïda mu Majyaruguru ya Afrika yiganjemoibihugu by’Abarabu, basaba ubufasha bwo kurasa bikomeye n’ibitwaro bya ruturas Gereza ya Luzira, kugira ngo babashe kubohoza ibyihebe umunani bihafungiye. Aba (…)

Inzego z’umutekano za Uganda zaburijemo umugambi w’ibyihebe byashakaga uburyo bwo guturitsa Gereza ya Luzira , ngo habohorwe bene wabo b’biyahuzi bayifungiyemo.

Polisi ya Uganda yabashije kumva amajwi y’ibiganiro ibyihebe byo muri Uganda byagiranye na bamwe mu bakorana n’amatsinda ya Al-Qaïda mu Majyaruguru ya Afrika yiganjemoibihugu by’Abarabu, basaba ubufasha bwo kurasa bikomeye n’ibitwaro bya ruturas Gereza ya Luzira, kugira ngo babashe kubohoza ibyihebe umunani bihafungiye. Aba biyahuzi ni abafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu bitero byagabwe I Kampala mu gihe cy’igikomebe cy’isi, kuwa 11 Nyakanga 2010.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, IGP Gen Kale Kayihura yatangaje abiyahuzi umunani bafunzwe ari bo bateye amabombe ku bibuga bya Rugby i Kyadondo no muri Resitora ya’Abanyetiyopiya iri i Kabaragala, mu bitero byombi hagapfa abantu 84.

Hagati aho, abafashwe baracyafunzwe by’agateganyo, mu gihe bategereje itariki y’iburanishwa izashyirwaho n’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga. Icy gihe hazumvwa ubusabe bwabo bwo kuburanishirizwa no gufungirwa hanze ya Uganda, babyemerewe cyangwa babyangirwe.

Ibyihebe umunani Al-Qaida tifuzaga gufungura ni Omar Awadh Omar, Hussein Hassan Agade, Mohamed Adan Abdow, Idris Magondu, Mohammad Hamid Suleiman, Yahya Suleiman, Mbuthia Habib Suleiman Njoroge. Higanjemo Abanyakenya n’Abanyatanzaniya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages