00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Polisi yafashe abanyeshuri 150 bari mu kabyiniro basinze banafite udukingirizo

Yanditswe na Ishimwe Daniel
Kuya 10 April 2017 saa 08:34
Yasuwe :

Polisi yo mu Mujyi wa Mbale muri Uganda, yataye muri yombi abanyeshuri 150 bari mu kabyiniro gaherereye muri ako gace basinze bikomeye ndetse abenshi bafite udukingirizo n’ibindi biyobyabwenge.

Polisi yatangaje ko aba banyeshuri bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mata, hafi ya bose bari munsi y’imyaka 18. Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye atandukanye ngo bajya mu kabyiniro kitwa Lavilda buri wa Gatandatu. Ubwo bafatwaga basanze abenshi muri bo basinze ndetse bari gutera amabuye ku modoka no ku banyamaguru bihitiraga.

Stephen Ahweera, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Mbale ari nawe wategetse ko abo banyeshuri bafatwa, yatangaje ko bafashe uyu mwanzuro bitewe n’uko abo bana bari basinze kandi bari munsi y’imyaka y’ubukure.

Ati “Twahisemo gufata abanyeshuri 150 kuko bamwe muri bo bafite imyaka 15 kandi bari bafite ibiyobyabwenge ndetse n’udukibgirizo.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko aba banyeshuri basanzwe baba mu bigo by’amashuri, basanze babyina basa n’abambaye ubusa, akemeza ko utubyiniro two muri uyu mujyi dukunda kwakira abana kandi bitemewe.

Ahweera yavuze ko aba banyeshuri bafashwe bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbale mbere y’uko bakorerwa isuzumwa abagize uruhare mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge bashyikirizwe inkiko.

Yavuze kandi ko umukwabu nk’uyu ugiye gukomeza gukorwa kugira ngo n’abandi bijandika mu bikorwa nk’ibyo bafatwe nkuko Daily Monitor ibitangaza.

Yasabye kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi kwita ku bana babo mu rwego rwo kwirinda ko bajya mu bikorwa nk’ibi.

Ababyeyi bari kujya gutwara abana babo bafatiwe muri uwo mukwabu, basaba polisi gufunga utubyiniro nk’utwo twakira abana batagejeje imyaka, bigatuma bishora mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi.

Abanyeshuri 150 bafatiwe mu kabyiniro basinze bafite n'udukingirizo/Ifoto: Yahudu Kitunzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages