Polisi ya Uganda yatangaje ko ibendera ry’igihugu ryakoreshwaga na mbere muri ibi bikorwa gusa kuri ubu byarushije uko byari bisanzwe mu bihe nk’ibi by’amatora.
Yavuze ko hari impungenge ku ikoreshwa nabi ry’ibendera ry’igihugu, yibutsa abantu ko hari itegeko rigenga ikoreshwa ryaryo rizwi nka National Flag and Memorial Ensigns Act. Iri tegeko rigaragaza uburyo ibendera rikwiye gukoreshwa, abemerewe kurikoresha n’amabwiriza agenga ikoreshwa ryaryo.
Umuvugizi wa Polisi, Rusoke Kituuma, yagize ati “Hari itegeko rigenga ikoreshwa ry’ibendera n’ibindi birango by’igihugu. Abaturage bagomba kumenya ko hari amabwiriza agenga ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe.”
Yongeyeho ko hari aho ibendera ryaziritswe ku nkingi z’amashanyarazi, ibintu yise ibidakwiriye, asaba baturage kubaha no gukurikiza ibirango by’igihugu, kuko ari byo bigaragaza ubumwe n’ubuhangange bwacyo.
Ati “Ni ubusabe bwacu ko abaturage bakurikiza amategeko kandi bakubaha ibendera ry’igihugu. Si ngombwa gufata abantu bose ngo tubafunge, ahubwo dukwiye kwigisha no gusobanurira abaturage.”
Itegeko Nshinga rya Uganda rishyiraho uburenganzira bw’abaturage bwo gukoresha ibendera ry’igihugu, kurihesha agaciro no kuryubaha.
Umunyamategeko, Abubakar Ssekanjako, yavuze ko ikoreshwa nabi ry’ibendera ry’igihugu ari igihe ryakoreshejwe mu bikorwa bigamije kuritesha agaciro cyangwa kurisebya, agaragaza ko kurikoresha mu bikorwa nk’iby’amatora bitagize icyaha.
Ku bijyanye n’ibihano, amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gukoresha nabi ibendera ashobora guhanishwa ihazabu ingana n’Amashilingi ya Uganda 240,000 ariko bisaba ibimenyetso bigaragaza ko koko yari agamije kurisebya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!