Iki gitaramo cyatangiye kuvugisha benshi giteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira kuri Mandela National Stadium izwi nka Namboole Stadium.
Ubusanzwe cyari kubera Busabala Beach biza guhindurwa n’abajyanama ba Bobi Wine kubera ko babonye ko uyu muhanzi usanzwe ari n’umudepite mu nteko ya Uganda, amaze kwigwizaho umubare munini w’abaturage bamwiyumvamo.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Emilian Kayima yavuze ko Depite Kyagulanyi atazemererwa kujya muri icyo gitaramo ariko Bobi Wine we yemerewe kukiririmbamo.
Avuga ko nta kibazo bafite ku kuba Bobi Wine yaririmba i Namboole kuko ari akazi ke, ariko yongeraho ko bafite ikibazo kuri Depite Kyagulanyi kandi atazemererwa kujyayo.
Ati “Ntabwo tuzemerera Hon. Kyagulanyi kuza mu gitaramo ariko tuzemerera Bobi Wine kuhakorera igitaramo, nta kibazo dufitanye na Bobi Wine ushaka gukora igitaramo ariko ntabwo dushaka kuhabona Kyagulanyi w’umudepite”.
Chimpreports yanditse ko Kayima yakomeje avuga ngo ‘Niba mudasobanukiwe nibyo mvuga, Bobi Wine ni umuhanzi naho Kyagulanyi ni umunyapolitiki. Abo bombi ntabwo tuzemera ko bahabera icyarimwe.’


Ibitekerezo 0