Polisi yo muri Uganda yashyizeho amabwiriza mashya ku baturage batwarwa na bisi ziva mu bindi bihugu zinjira muri iki guhugu mu rwego rwo guhangana n’iterabwoba nk’iryabaye muri Kenya.
Nk’uko tubikesha Daily Monitor, abagenzi bagiye basaka bageze ku mipaka iyo ari yose ya Uganda, ndetse imodoka zigahabwa abapolisi bo kuziherekeza, bikaba bivugwa ko bireba na ba mukerarugendo bitewe n’aho baturutse.
Amabwiriza mashya yatangjwe n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, ku wa Mbere tariki 5 Gicurasi 2014 ashimangira ko n’imizigo yose ivuye i mahanga igiye kujya ikurwa muri bisi igasuzumwa mbere y’uko imodoka yemererwa kwinjira mu gihugu imbere.
Yavuze ko n’abagenzi bazajya basakwa ku mibiri yabo mbere yo gusubira muri bisi, mu gihe byari bisanzwe bimenerewe ko akenshi abagenzi bageraga ku mupaka bakajya ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka kugaragaza aho baturuka gusa imibiri n’imizigo byabo ntibigenzurwe.
Enanga yagize ati “Ikibaye kuri Kenya cyose gikora no ku mutungo wa Uganda, cyane cyane Ubucuruzi n’ubukerarugendo. Mombasa yatewe inshuro nyinshi ni umuhanda mugari uduhuje n’inyanja. Tuzi neza ko Agatsiko kateye Kenya gahugijwe no gushaka uko kagaba ibitero kuri Uganda”.
Enanga yakomeje avuga ko nyuma yo gusuzuma bisi, izizajya zigaragara ko nta kibazo zigite zizajya zigenerwa abapolisi bo kuziherekeza kugera mu mujyi wa Kampala.
Yagize ati “ Guherekeza bisi muri Uganda bizadufasha guhamya ko abagenzi basatswe ko nta biturika binjije mu gihugu”.
Kuri Bisi zikora ingendo i Nairobi, Enanga yasobanuye ko hari ubwumvikane bagiranye na n’abayobozi bo muri Kenya ko bazajya bazicungira umutekano.
Ku bijyanye nab a mukerarugendo hagaragajwe ko hakiri ingamba zo kureba uburyo bajya banabakurikirana bageze imbere mu gihugu kandi bikazajya bikorwa hagendewe ku nkomoko ya mukerarugendo.
Ibikorwa bikomeye by’iterabwoba muri Uganda byaherukaga i Kampala mu 2010, aho ibisasu byaturitse bigahitana abagera kuri 80 bikanakomeretsa amagana.
Ubu buryo bwo gusaka no guherekezwa na polisi bwakoreshwaga ku bashoferi b’amakamyo yikorera peteroli guhera muri Werurwe 2014 nyuma y’aho byahwiwhiswaga ko abaterabwoba bashobora kuzabyifashisha mu bikorwa byoguturitsa igihe bizaba biparitse hamwe.



















TANGA IGITEKEREZO