Polisi ya Uganda yakebuye Gen. David Sejjusa wari umaze iminsi atangaje ko agiye gushishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, imwibutsa kuba ari Jenerali bitamugira igitangaza, ku buryo atakurikiranwa mu mategeko nk’abandi bantu basanzwe bose.
Ubwo yari mu gitaramo cyo kumuha ikaze avuye mu buhungiro, ku wa 23 Ukuboza Gen. Sejjusa yatangaje byinshi ku butegetsi buriho muri Uganda, avuga ko agiye gukora ubukangurambaga, abaturage bakabuhirika.
Yagize ati: “Ntago nkiri mu ishyaka NRM rya Museveni, ndi imbaraga nshya zije gukora ubukangurambaga mu baturage bose bazi isesagura rikabije riri mu gihugu.”
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yatangarije Chimpreports dukesha iyi nkuru, ko Sejjusa afite ishyaka rye ryitwa FU (Free Uganda) yashinze ubwo yari mu buhungiro, ariko ko niba ashaka kutavuga rumwe n’ubutegetsi, agomba kubikora mu buryo buboneye, bitaba ibyo akabihanirwa.
Ati: “Niba ashaka kutavuga rumwe n’ubutegetsi, agomba kubikora mu buryo buboneye, kandi ntibikorerwe mu ishyaka ritemewe. Twebwe nka Polisi tubereyeho kubahiriza Itegeko, kandi mu nshingano zacu harimo kureba niba amashyaka yose akora ibikorwa byayo bitanyuranyije n’amabwiriza arwanya ruswa.”
Enanga yakomeje avuga ko Gen Sejjusa natabyubahiriza, azatabwa muri yombi
nk’undi muturage wese.
Gen. David Sejjusa wahoze ayobora urwego rw’ubutasi akanahagararira ingabo mu Nteko Ishinga Amategeko, yahunze igihugu kuwa 31 Mata 2014, agaruka kuwa 14 Ukuboza 2014, yakirwa na Col. Ronnie Barya ku kibuga cy’indege cya Entebbe, wanamuherekeje kugera mu rwuri rwe ruri ahitwa Sembabule.
Kuwa 23 Ukuboza yakiriwe mu rugo ahitwa Naguru, mu birori byo kumwakira, ari na byo yavugiyemo amagambo asa n’akomeye, ahakana ibyakekwaga by’uko yaba yaragarutse mu gihugu abanje kubyumvikanaho na Perezida Museveni.


















TANGA IGITEKEREZO