Umuyobozi wa Polisi muri Kampala Patrick Onyango, yavuze ko abanyamakuru batawe muri yombi ku wa Gatatu ari Godfrey Badebye, Kassim Mohamad na Rashid Kaweesa bakoreraga BBC hamwe n’umushoferi wabo.
Abo bakiyongeraho umugore w’umunyamakuru wa televiziyo NBS, Salomon Sserwanja. Bashinjwa kuba bajyaga bagura imiti yo kwa muganga mu buryo bunyuranyine n’amategeko.
Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abo banyamakuru ibakekaho gukora ubwo bucuruzi ari bo, ishingiye ku makuru yahawe.
Inzego zayo zagiye gusaka mu rugo rw’umunyamakuru Sserwanjja aho byavugwaga ko babika amakarito y’iyi miti baba baguze. Yasanze adahari ita muri yombi umugore we Vivian Nakaliika, usanzwe ashinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’ubuzima.
Polisi yavuze ko yahasanze amakarito 14 arimo imiti nk’iya Hepatite B n’indi itandukanye, iriho ibirango bya leta ya Uganda.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yahise yamagana iri tabwa muri yombi ry’aba banyamakuru kuko bafashwe bari mu bikorwa byo gukora inkuru icukumbuye kuri ubwo bucuruzi .
Ati “Kugeza ubu nkomeje gushaka icyatumye Polisi ita muri yombi aba banyamakuru kuko kuri njye bajyaga bafasha leta kugenzura amanyanga ahari, bagomba kurekurwa nta yandi mananiza.”
Umuryango urengera abanyamakuru wari wavuze ko leta ya Uganda igomba kurerukura aba banyamakuru batawe muri yombi mu gihe bari bamaze iminsi bakora iperereza ku inyerezwa ry’imiti ya leta igurishwa mu buryo butemewe.
Kugeza ubu urwego rw’ubuvuzi rwa Uganda ruravugwamo ruswa, kugeza aho abaganga basigaye bavuga ko bafite ikibazo cyo kubura udukoresho two mu ntoki, imiti yo kuvura ndetse n’inkingo.



















TANGA IGITEKEREZO