Abagera kuri 138 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo muri uyu mujyi bakekwaho ibyaha birimo ubujura n'ubusinzi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kampala Joseph Bakaleke yatangaje ko abafashwe barimo abakurikiranyweho ibyaha birimo gushikuza amasakoshi na telefone byateje umutekano muke, nk’uko inkuru ya The Daily Monitor ibivuga.

Mu bafashwe harimo babiri bagerageje kwiba Umuhinde uba muri iki gihugu bakoresheje ibyuma, bakazagezwa imbere y’ubutabera nk’uko polisi ikomeza ibisobanura.

Abafashwe bose ngo ni ku mpamvu z’umutekano, abagera kuri 50 bakaba baganirijwe bherezwa iwabo kuko nta byaha byabagaragayeho ku buryo bafungwa.

Ahaberaga ibirori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2017, hakorerwaga n'ibikorwa by'ubujura byatumye abagera kuri 200 batabwa muri yombi
Ahaberaga ibirori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2017, hakorerwaga n'ibikorwa by'ubujura byatumye abagera kuri 200 batabwa muri yombi