Isuzuma ryakorewe muri Luzira Staff Hospital ku wa 16 Kanama, mu gihe Urukiko Rukuru rwari rumaze kwemeza ko urubanza rwa Besigye rukomeza nubwo adahari. Raporo ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 70 yatangiye kutabasha kuvuga cyangwa kwandika nyuma yo kugwa igihumure mu rukiko ku wa 29 Nyakanga.
Raporo igaragaza ko Besigye “agaragaza ko asobanukiwe ibimubaho, ariko afite ikibazo cyo gutanga ubutumwa binyuze mu kuvuga cyangwa kwandika.”
Yongeraho ko iki kibazo “gishobora kubangamira cyane ubushobozi bwe bwo kugira uruhare mu kwiregura kwe, kandi ashobora gukenera ubundi bufasha mbere yo kugira uruhare rufatika mu rubanza.”
Isuzuma ryakozwe n’abaganga b’inzobere barimo Dr. Nalugya Joyce Sserunjogi, inzobere mu by’indwara zo mu mutwe, na Dr. Julius Muron, inzobere mu buzima bwo mu mutwe bujyanye n’ubutabera.
Abaganga basanze Besigye ashobora gukurikirana ibibazo abazwa kandi agatanga ibisubizo akoresheje amarenga cyangwa gutunga intoki ku mibare n’inyuguti zanditse ku rupapuro. Ariko bavuze ko ubu buryo bugorana cyane igihe hakenewe gutanga ibisobanuro birambuye.
Raporo igira iti“Kugeza ubu, ubushobozi bwe bwo gukora ibikorwa bigoye akoresheje kwerekana inyuguti n’imibare bwagaragaye ko bugoye.”
Raporo yasabye ko ubuvuzi bwo kumufasha mu kuvuga, mu mikoreshereze y’umubiri no mu mikorere y’imyakura bukomeza bitewe n’uko abaganga babona bikenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!