00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Tumwe mu dushya twaranze amatora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 19 February 2016 saa 01:45
Yasuwe :

Muri Uganda, abaturage 15 277 196 bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu kuwa Kane tariki ya 18 Gashyantare, aho bagombaga kwihitiramo ugomba kubayobora mu bakandida umunani biyamamaje, barimo na Perezida Yoweri Museveni ugiye kumara imyaka igera kuri 30 ayoboye icyo gihugu.

Aya matora ntavugwaho rumwe n’abantu batandukanye kubera inenge zagaragajwe, zirimo no gutinda gufungura ku ibiro bimwe na bimwe by’itora, ibintu byanenzwe na zimwe mu ndorerezi ndetse na bamwe mu bakandida, biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Hari abamaze amasaha atandatu bategereje gutora

Nk’uko byari byatangajwe na Komisiyo y’amatora muri Uganda, amatora yagombaga gutangira saa moya za mu gitondo agasozwa saa kumi z’umugoroba ku isaha yo muri Uganda, hagatangira kubarurwa amajwi y’ibyayavuyemo.

Ibyo ariko ntibyubahirijwe ku biro bimwe na bimwe by’itora kuko abaturage bahageze saa moya ariko bikaba ngombwa ko bategereza amasaha atandatu ngo batangire gutora kuko ibiro by’itora byafunguye saa saba biturutse ku kuba ibikoresho byaratinze kuhagera.

Uko gutinda gutangira byatumye havuka umwuka utari mwiza ku buryo hari n’abatangiye kutizera ibizava mu matora, mu gihe hari ibiro by’itora 14 biherereye mu Mujyi wa Kampala na 22 biri mu Karere ka Wakiso bikomeza ibikorwa by’amatora kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare.

Indorerezi z’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza n’ibyahoze bikoronizwa n’u Bwongereza, CommonWealth, zatangaje ko ubwo bucyererwe atari ubwo kwihanganira.

Abaturage batonze umurongo ku biro by'itora ahitwa Nasuti mu Karere ka Mukono

Kizza Besigye yarongeye atabwa muri yombi

Ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe, Kizza Besigye umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, ibyo bikaba byarabaye nyuma yuko yumvise amakuru ko hari ahantu abo mu ishyaka rya NRM bari kwiba amajwi.

Nk’uko umwe mubo mu Ishyaka FDC rya Besigye yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, Besigye yaragiye yinjira mu biro by’itora asanga koko hari impapuro z’itora zamaze kuzuzwa bahita bamuta muri yombi,nubwo nyuma yaje kurekurwa.

Besigye yatawe muri yombi ku munsi w'amatora

Abasaga 80 bafunzwe bakekwaho gushaka kuyobya abaturage

Ahagana ku gasusuruko ku munsi w’ejo, Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi abantu 80 mu gace ka Bamukade muri Kirehe, aho basanzwe bari gutanga isukari, umunyu, ifu n’amafaranga kugira ngo bigarurire imitima y’abari gutora.

Umuyobozi wa Polisi mu Burasirazuba bwa Kampala, Siraje Bakaleke, yatangaje ko abo batawe muri yombi bashinjwa gutanga ruswa, kwitwaza intwaro zikomeye no kurema udutsiko tugamije guteza imvururu mu matora yo muri Uganda. Ni mu gihe 13 bo mu gace Rakai batawe muri yombi bashinjwa ibyaha nk’ibyo.

Abatari bake batawe muri yombi

Imbuga nkoranyambaga, uburyo bwo kohererezanya amafaranga byarafunzwe

Ikindi kidasanzwe cyaranze amatora muri Uganda, ni uko Leta yafashe umwanzuro wo gufunga imbuga nkoranyambaga zirimo facebook, Twitter na Whatsapp.

Museveni yavuze ko bafashe umwanzuro wo kuzifunga mu rwego rwo kubuza abantu gutangaza ibinyoma.

Kuzifunga ariko ntibyabujije abantu barimo Amama Mbabazi, umwe mu bakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuzikoresha bifashishije ihuzanzira ritagaragara (Virtual Private Network) ryatumaga bagaragara nk’abari gukoresha internet batari muri Uganda.

Si izo mbuga zonyine zahagaritswe gukora kuko hanafunzwe uburyo bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefoni igendanwa.

Kwemerera abantu gutora batari kuri lisiti z’itora

Andi makuru aturuka muri Uganda aravuga ko hari abantu bagiye bemererwa gutora kandi batarigeze basohoka kuri lisiti y’itora.

Hari n’ahandi mu gace ka Ggaba hagaragaraye impapuro z’itora zamaze kuzuzwa mu rwego rwo guha Perezida Museveni amahirwe yo gutsinda.

Hari kandi n’aho abasirikare n’abapolisi bashyirwa mu majwi ku kuba baragerageje kwiba amajwi, aho hari nk’ifoto y’umusirkare wa Uganda ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga asa n’ushaka gucikana agasunduku k’amajwi, abaturage nabo bakamubera ibamba.

Abaturage bahanganye n’ushinzwe umuteka bivugwa ko yari atwaye agasanduku karimo amajwi yibwe
Besigye yagaye imyifatire ya Polisi
Besigye yatoreye mu gace kitwa Rukungiri
Amatora yaranzwe n'udushya dutandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages