Twitter yatangaje ko konti zafunzwe zagaragaye mu bikorwa ‘biteguwe neza’ byumvikanisha ko byarimo akaboko ka Leta cyangwa Perezida Museveni ubwe.
Uretse muri Uganda, Twitter yafunze konti 268 zo muri Tanzania, 50 zo muri Libya, 16 zo mu Burusiya, 276 zo muri Mexique, 277 zo muri Venezuela n’izirenga 2000 zo mu Bushinwa.
Ibi bije nyuma y’uko ikigo cya Meta, kigenzura imbuga nka WhatsApp, Facebook na Instagram, gitangaje ko cyafunze konti zigera kuri 500 mu Bushinwa.
Muri rusange, ibigo by’imbuga nkoranyambaga bimaze iminsi ku gitutu cyo kugenzura no guhangana n’ibikorwa byo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma bishobora no gukorwa n’inzego zirimo iza Leta z’ibihugu hagamijwe inyungu runaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!