Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2015, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Makerere bwatangaje ko icyemezo cy’uko amafaranga y’ishuri azajya aba yarangije kwishyurwa mu cyumweru cya gatandatu kuva igihembwe gitangiye, kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya kabiri, n’aho muri iki cya mbere akaba yamaze kwishyurwa mu byumweru 12.
Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko mu kiganiro n’abanyamakuru, Ernest Okello Ogwang, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Makerere yatangaje ko “Ubuyobozi bwakiriye ubusabe bw’abanyeshuri bwo guhindura amabwiriza avuga ko amafaranga y’ishuri azajya aba yishyuwe 100% mu cyumweru cya 6 cy’igihembwe.”
Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo, nyuma yo kubisuzumira hamwe n’Umuyobozi w’akanama hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, turamenyesha abanyeshuri bose ko amabwiriza agenga imyishyurire y’amafaranbga y’ishuri azatangira gukurikizwa mu gihembwe cya 2 cy’umwaka w’amashuri 2014/2015.”
Minisitiri w’Uburezi Jessica Alupo aherutse gutangaza ko “nka Ministeri, bashyigikiye amabwiriza mashya yashyizweho n’akanama kayoboye Kaminuza ya Makerere mu izina rya Guverinoma.”
Mu cyumweru gishize, abanyeshuri biraye mu mihanda ya Kampala bamagana ayo mabwiriza mashya, bavuga ko ababyeyi babo ari abakene batashobora kwishyura icyarimwe amafaranga y’ishuri mu gihe kitarenze ibyumweru 6 nk’uko byasabwe n’iyo Kaminuza.
Rita Namisango Umuvugizi wa Kaminuza ya Makerere yatangaje ko bari bemeranyijwe n’abahagarariye abanyeshuri kuri ayo mabwiriza mashya, abo bayobozi b’abanyeshuri bagasaba ko hakongerwa igihe ntarengwa cyo gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza, bityo kikavanwa kuwa 13 Werurwe kikimurirwa kuwa 26 Werurwe, ku buryo nta munyeshuri uzemererwa gukora ikizamini atarishyura amafaranga y’ishuri yose.
Ivan Bwowe Uhagarariye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Makerere we agira ati “Ntitwasabye kongererwa igihe ntarengwa kugirango hakurweho ayo mafaranga y’ishuri mu byumweru bibiri. Icyo twashakaga ni uko abanyeshuri batakomwa mu nkokora mu masomo yabo, mu bizamini no gutanga imikoro yabo. Dushyigikiye ko ayo mabwiriza yakurwaho burundu.”
Umuyobozi wa Makerere yasabye Leta kwinjira mu miyoborere ya Kaminuza zayo
Prof Mondo Kagonyera, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Makerere yasabye Leta gushyiraho ingamba zikaze ku birebana n’imibereho n’imikorere muri Kaminuza zayo.
Ati “Imyigaragambyo muri Kaminuza ya Makerere iratangaje cyane; Dusinyanye amasezerano yo kuguha ubumenyi, ariko wowe ugashaka gushyiraho uburyo n’igihe uzabwishyurira. Leta igomba kubyinjiramo, ikagaragaza uburyo Kaminuza zayo zayoborwa aho guharira amabandi uburenganzira bwo kugena uburyo imicungirwe ya Kaminuza ikwiye kumera.”
Kuwa gatanu w’icyumweu gishize ni bwo abanyeshuri bari baramukiye mu mihanda, biyemeje kwigaragambya kugeza igihe ayo mabwiriza agenga imyishyurire y’amafaranga y’ishuri akuweho burundu. Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugirango ibashe gutatanya abigaragambyaga, inata muri yombi abafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri iyo myigaragambyo.
Igihembwe cyatangiye kuwa 1 Gashyantare 2015, ariko kutishyurira amafaranga y’ishuri ku gihe bikaba byari bisanzwe bitera ibibazo bituma hatanatangwa uburezi bufite ireme, aho Kaminuza itabasha kubona ubushobozi buhagije bwo kugura ibikoresho by’ibanze no guhemba abarimu, iyo ikaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye hashyirwaho amabwiriza y’imyishyurire.



















TANGA IGITEKEREZO