Ubushinjacyaha buvuga ko Abiriga, uhagarariye ishyaka rya NRM mu nteko, ku ya 25 Nzeli 2017 yihagaritse ku ruzitiro rwa Minisiteri y’Imari iherereye ku muhanda wa Kyaggwe muri Kampala.
Amafoto y’uyu mugabo yihagarika yasakaye ku mbuga nkoranyambaga benshi banenga imyitwarire y’abadepite ba Uganda.
Abajijwe n’abanyamakuru niba koko ari we wagaragaye akora iryo bara yarabyemeye ndetse ashimangira ko atari icyaha kuko n’undi wese byamubaho.
Ati “Nari nakubwe bikomeye. Nari gufunga inkari nkinyaraho se ? Ikibazo kirihe ?”
Nyuma yaje kwemerera urukiko ko yarenze ku mabwiriza agenga umujyi ndetse asaba imbabazi.
NTV ivuga ko kuri uyu wa 24 Ukwakira 2017, mbere y’uko urukiko rumusomera imyanzuro, yaje afite amasoni menshi ndetse ajya kwihugika ahantu yihisha itangazamakuru ariko abanyamakuru bamutera imboni baramufotora.
Urukiko rwa Kampala ruvuga ko uyu mudepite ashinjwa icyaha cyo kwiyandarika mu ruhame.
Rwemeza ko Abiriga yishe itegeko rigenga umujyi wa Kampala ryo muri 2016 ririmo ingingo ivuga ko umuntu ufashwe ari kwihagarika ahagaragara mu mujyi azajya akurikiranwaho icyaha cyo kwiyandarika, agacibwa amashilingi 40,000 yayabura agafungwa amezi abiri cyangwa ibyo bihano akabihabwa byombi.
Depite Abraham ari mu bashyigikiye ko Itegeko Nshinga rya Uganda rihindurwa, imyaka yagenwe ko Umukuru w’igihugu akwiye kuba atarengeje ikongerwa, bigaha amahirwe Perezida Museveni kuzongera kwiyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO