Mu mashusho yagaragaye kuri televiziyo yakurikiranaga ibikorwa byo kwiyamamaza, Adong Santina yabwiye Kizza Besigye ko ibi bitaro bimaze igihe kirekire nta baganga b’inzobere bifite, maze undi muforomo amwunganira avuga ko bamaze igihe badafite amazi ndetse n’umuriro.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Moses Kaziba Nandhala, umuyobozi mukuru w’ibitaro yahise yandika ibaruwa kuri uyu wa wa 5 Ukuboza, ihagarika mu kazi uhagarariye abaforomo, Adong Santina, amushinja gutatira amahame agenga umwuga w’abaganga no kumena ibanga ry’akazi ndetse no kwivanga mu bikorwa bya politiki.
Moses Kaziba, yahagaritse uyu muforomokazi, mu gihe uyu mugabo yakomeje gutungwa agatoki ashinjwa kurigisa amafaranga atari make, aho muri Mata uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu yasabye Moses kwerekana irengero ry’amadorali 250,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 180 mu mafaranga y’u Rwanda yari yaratanzwe mu kwita no kuvugurura ibitaro.
Besigye w’imyaka 59 wigeze kuba umuganga wihariye wa Perezida Yoweli Museveni n’umujyanama mu bya Politiki, kuri ubu utavuga rumwe na Leta ya Uganda, ku nshuro ya kane ari kwiyamamariza kuba perezida mu matora ateganyijwe kuzaba umwaka wa 2016.
























TANGA IGITEKEREZO