Amakuru y’urupfu rwa Maj Gen Francis Takirwa yamenyekanye ku wa 7 Gashyantare 2026.
Chimpreports yanditse ko amakuru cyayakuye mu buyobozi bw’ingabo z’iki gihugu ahamya ko Maj Gen Takirwa yitabye Imana ahagana saa kumi n’ebyiri aguye mu bitaro bya Mbuya.
Bivugwa ko uyu musirikare yazize indwara ya stroke.
Maj. Gen Takirwa yinjiye mu Ngabo za Uganda mu 1989 ndetse yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri iki gisirikare.
Yabaye Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri iherereye mu gace ka Mbarara ko mu Burengerazuba bwo muri iki gihugu.
Yanabaye Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Uburezi, Umuco na Siporo muri UPDF ndetse n’izindi nshingano zitandukanye.
Gen Takirwa ni umwe mu basirikare Uganda yohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia mu 2011 no mu 2012.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!