Batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere ubwo bari bakubutse i Dubai nk’uko BBC yabitangaje.
Paul Mubiru ni we wagaragaye acuruza isenene mu ndege naho Hajib Kiggundu yafashwe azira kuba yaramufashe amashusho.
Ibyaha bashinjwa harimo guteza akavuyo mu ndege, kwanga kubahiriza amabwiriza y’abashinzwe umutekano mu ndege no gukwirakwiza indwara zandura. Iki cyaha cya nyuma ugihamijwe ashobora gufungwa imyaka irindwi.
Uganda Airlines yamaganye imyitwarire y’abo bagabo ndetse ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko hari abakozi b’iyo sosiyete bashobora kuba bahagaritswe.
Icyakora, iyo sosiyete itwara abantu mu ndege yatangaje ko yiteguye gushyira isenene mu mafunguro igaburira abagenzi, mu gihe cyose bazaba babisabye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!