Nyina w’uwo mwana Namirembe Dorah w’imyaka 18, avuga ko umugabo we Kiryowa Alex, yataye umuryango we nyuma yo kumenya ko umukobwa wabo atangiye kuzana imyanya ndagagitsina y’abagabo.
Ikinyamakuru Daily Monitor, kivuga ko uwo mwana yavutse muri Nzeli 2012, afite igitsina kimwe ariko yagira amezi icyenda agatangira kuzana ikindi.
Namirembe akomeza avuga ko yamujyanye ku bitaro bya Mulago, abaganga bakamubwira ko umwana agomba gukorerwa ibizami bitandukanye kugira ngo babashe kumenya impamvu yatumye agira ibitsina bibiri.
Uwo mugore avuga ko amaze gukena kuko amafaranga yose yayatanze agerageza gushakira umwana we ubufasha none kuri ubu akaba atabasha kwishyura ibyo bizami byose abaganga bamutegetse gukoresha.



















TANGA IGITEKEREZO