00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umugore ucyekwaho gukata imyanya y’ibanga y’umugabo we yatawe muri yombi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 15 July 2024 saa 07:49
Yasuwe :

Umugore witwa Susan Namuganza w’imyaka 34 wo muri Uganda, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukata imyanya y’ibanga y’umugabo we Pasiteri Moses Kawubanya w’imyaka 45 akanamwiba amafaranga akayatorokana.

Ibinyamakuru byandikira muri Uganda birimo Daily Monitor, kuwa 03 Nyakanga byatangaje ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya Uganda, nyuma yo kumusanga ari gufura imyenda mu rugo rw’umuvandimwe we mu Karere ka Namutumba muri Uganda.

Susan Namuganza yatangaje ko ayo mahano yayakoze ashutswe na Satani, ikamuteza umujinya udasanzwe.

Ibyo gukata imyanya y’ibanga y’uwo mugabo byo byabereye mu Karere ka Kamuli mu kwezi gushize kwa Kamena 2024, akaba ari ho aba bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko babanaga. Bafitanye abana bane barimo n’uruhinja rw’amezi ane.

Aba bombi bakoraga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kayembe, umugore we akaba yari Umuyobozi ushinzwe imari. Abarimo ababyeyi bafite abana biga kuri icyo kigo cy’amashuri Susan Namuganza yari afiteho inshingano batanze ubuhamya bw’uko yukaga abana inabi, bigakekwa ko yaba yari asanzwe afite ibibazo haba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe.

Umuvugizi wa Polisi muri Busoga, Michael Kasadha, yatangaje ko Susan Namuganza akurikiranweho icyaho cyo kwica no kwiba, ndetse bikaba biteganyijwe ko agezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburanishwe kuri ibyo byaha.

Susan Namuganza yatawe muri yombi acyekwaho gukata imyanya y'ibanga y'umugabo we akanamwiba amafaranga
Moses Kawubanya bikekwa ko yakaswe imyanya y'ibanga n'umugore we, yavuze ko ibyamubayeho ari impanuka nk'izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages