00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umuhungu w’imyaka 19 yishe inshuti ye nk’igitambo cyo kugera ku bukire

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 March 2017 saa 05:55
Yasuwe :

Hirya no hino ku isi inyota y’ifaranga izarikora, kugeza aho hari uwemera kumena amaraso ngo agere ku bukire atavunikiye, bimwe bagashukwa n’abapfumu.

Bright Byaruhanga w’imyaka 19 y’amavuko yatawe muri yombi muri Uganda mu mujyi wa Kagadi, yiyemerera ko yishe umuntu ashaka gukira nk’uko yari yabihawemo isezerano.

Umuyobozi wa Polisi wungirije kuri Sitasiyo ya Kagadi ushinzwe kugenza ibyaha, Ivudia Eriga, yabwiye New Vision ko yafashe Byaruhanga imushinja kwica uwitwa Robert Tumusiime w’imyaka 26.

Mu buhamya bwe, Byaruhanga yivugiye ko arangije umwaka wa kane mu mwaka ushize, se yamubwiye ko nta mafaranga afite yo kumurihira kuko afite abandi bana bato bo kwitaho.

Nuko mu Ukuboza, Byaruhanga ajya i Kampala atangira gucuruza serivise za mobile money. Muri ako kazi, yahagiriye inshuti zimugira inama yo gushaka uko bagera ku bukire vuba.

Umusore w'imyaka 19 watawe muri yombi yiyemerera kwica inshuti ye ngo amutangeho igitambo

Inzira yo kumena amaraso

Yasobanuye ko inshuti ze zamujyanye ku muvuzi uzwi wa gihanga, ababwira ko agomba kubanza kubakoresha ikizamini mbere yo kubageza ku bukire.

Yabanyujije ahantu babona inyamaswa zitandukanye zirimo intare, nyuma ababwira ko bagomba kuzana igitambo cy’umuntu, ubundi bagafunguza konti muri banki bazasangaho amafaranga atuma baba abakire.

Nibwo yiyemeje gushaka icyo gitambo. Ageze aho yize mu mwaka wa kane mu gace ka Kagadi, amenyana na Tumusiime bahuriye ahakinirwa imikino y’amahirwe, batombora uko amakipe atsindana.

Byaruhanga yaje kumutumira kumusura iwabo i Kayanja mu Ntarara ya Bwikara. Aje kumusura ahagera saa munani z’amanywa, ifunguro ryo ku manywa ritaraboneka,ababyeyi bahari.

Bamaze gufungura, ababyeyi basubiye mu murima, umushyitsi asigarana na Byaruhanga n’abandi bana babiri.

Biza kugera aho abavandimwe ba Byaruhanga bajya hanze, abatura inkoni ayikubita Tumusiime mu mugongo no mutwe inshuro eshatu, aba aramwishe.
Akimara kumwica, agira ubwoba asohora umurambo mu nzu, awuhisha mu gihuru hafi aho mbere yo guhungira mu mujyi wa Kagadi akoresheje moto yari yakodesheje.

Hagati aho abavandi mwe be bamubonye akurura umurambo. Batabaje ababyeyi, nabo batabaza polisi, yaje kumuta muri yombi.

Atanga ubuhamya avuga ko yishyuye icumbi muri Kagadi, ategereje guhungira i Kampala.

Ariko nijoro yaje guhamagarwa na se, amubwira ko Polisi iri kubashakisha bombi, ariko ntiyamenya ko se umubyara ari gukorana na Polisi imushakisha.

Umubyeyi we yamusabye ko bahurira ahitwa Muhorro bagahungana. Bakihahurira, Polisi ihita imuta muri yombi.

Yicuza ibyo yakoze akavuga ko yashakaga amafaranga. Anahishura ko hari bagenzi be nabo bari gushaka uwo bica, ngo bagere ku bukire.

Bright Byaruhanga washutswe n'umurozi ngo azabona amafaranga niyica umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages