00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umukobwa w’umuherwe w’Umunyarwanda yaburiwe irengero

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 November 2014 saa 05:33
Yasuwe :

Gashumba Catherine umukobwa wa Gashumba Frank, umuherwe ukomoka mu Rwanda wamamaye muri Uganda, akomeje gushakishwa nyuma y’iminsi igera kuri itatu bivugwa ko umuryango we wamubuze.
Ikinyamakuru Xclusive News cyo muri Uganda cyatangaje ko uyu Gashumba Catherine benshi bazi ku izina rya Cathy ngo amaze iminsi igera kuri itatu umuryango we waramubuze nyuma yo kwivumbura ku babyeyi be akajya ahantu hataramenyekana. Gashumba Catherine ngo yafashe umwanzuro wo kuva mu rugo akajya ahantu (…)

Gashumba Catherine umukobwa wa Gashumba Frank, umuherwe ukomoka mu Rwanda wamamaye muri Uganda, akomeje gushakishwa nyuma y’iminsi igera kuri itatu bivugwa ko umuryango we wamubuze.

Ikinyamakuru Xclusive News cyo muri Uganda cyatangaje ko uyu Gashumba Catherine benshi bazi ku izina rya Cathy ngo amaze iminsi igera kuri itatu umuryango we waramubuze nyuma yo kwivumbura ku babyeyi be akajya ahantu hataramenyekana.

Gashumba Catherine, Gashumba Frank na Gashumba Sheila

Gashumba Catherine ngo yafashe umwanzuro wo kuva mu rugo akajya ahantu hatazwi nyuma y’uko byavugwaga ko Gashumba Frank atonesha Sheila Carol Gashumba bikababaza umuvandimwe we.

Mu minsi ishize ubwo ibinyamakuru bimwe byo muri Uganda byatangazaga inkuru y’uko Gashumba atajya aha rugari Sheila ngo aba yashyikirana n’abasore cyane cyane mu birori yitabira, undi yakoresheje imvugo yababaje benshi aho yise abamwikoma ‘ingurube’

Gashumba Frank , umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda

Nk’uko umwe mu muryango wa Gashumba abitangaza, ngo Catherine yaba yariyirukanye mu rugo nyuma y’uruhuri rw’ibibazo yibazaga ku buryo se atonesha Sheila kumurusha kandi bose ari abakobwa be.

Byinshi mu birori Sheila Gashumba yitabira aba aherekejwe na se

Uyu muntu utavuzwe izina yagize ati “Yibazaga ibibazo byinshi mu mutwe we, yibazaga impamvu se akunda Sheila kumurusha”

Sheila Gashumba uvugwaho gutoneshwa na se bikaba ari nayo ntandaro yo gutoroka urugo kwa Catherine bavukana, yayoboye ibirori byo gutora Miss Rwanda 2014 aho yari afatanyije na MC Lion Imanzi. Uyu mukobwa asanzwe ari MC akanaba umunyamakuru ukomeye kuri Televiziyo muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages