00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umukuru w’ ishyaka rya UPC yakoze impanuka ikomeye

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 17 February 2015 saa 11:30
Yasuwe :

Dr. Olara Otunnu perezida w’ ishyaka rya UPC (Uganda People’s Congress), yakoze impanuka ikomeye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri bivugwa ko yatewe n’itoboka ry’ipine ry’imodoka yari arimo.

Dr. Otunnu yagize impanuka ubwo yari avuye mu munsi mukuru ahitwa Mucwini mu karere ka Kitgum.

Ikinyamakuru Chimpreport kivuga ko Dr. Otunnu, umushoferi we ndetse n’ undi muntu utabashije kumenyekanya, bakomeretse cyane.

Umuyobozi mukuru w’ ibitaro bya Mutagatifu Mariya abakomeretse bari kuvurirwamo, Dr. Emilton Odong, yemeje ko Dr. Otunnu arimo kwitabwaho kandi ko ameze neza.

Dr Otunnu ayoboye ishyaka Uganda People’s Congress riri muri akomeye muri icyo gihugu, ni umunaymategeko wahoze ahagarariye Uganda muri Loni.
Jean Paul Kayitare


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages