Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) kuwa 28 Kanama 2023 byatangaje ko byabonye icyo kirego, ndetse ko uwo musore yarezwe kuwa 18 Kanama 2023.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, Jacqueline Okui, yatangaje ko uwo musore yamaze gusomerwa ibikubiye mu kirego yatanzweho ndetse aranagisobanurirwa, gusa ntihasobanuwe uburyo uwo musore yakozemo iyo mibonano mpuzabitsina mu buryo bw’ubugome.
Mu itegeko rishya rihana uwafatiwe mu butinganyi muri Uganda, uzajya afatirwa muri ibyo bikorwa azajya ahanishwa igifungo kigera ku myaka 20 ndetse no kuba yakwicwa mu gihe ibyo byaha byakoranywe ubugome.
Rigaragaza ko uzajya akekwaho kuba umutinganyi bitazafatwa nk’icyaha, ariko ko kwishora mu bikorwa by’ubutinganyi byo bizajya bihanwa n’amategeko ubitahuweho agahabwa ibihano birimo n’igifungo cya burundu.
Iri tegeko rinateganya igihano cy’urupfu ku muntu uzahamwa n’icyo ryise ubutinganyi bukoranwe ubugome, igihe uwabukoze afite indwara zirimo nk’agakoko gatera SIDA, cyangwa akabushyiramo abana ndetse n’abakuze cyane, no kuba yabikora abanje gutera ubwoba uwo abikoresheje.
Umwunganizi mu by’amategeko w’uwo musore warezwe, Justine Balya, avuga ko iri tegeko ridakurikije ibikubiye mu itegeko nshinga rya Uganda, bityo ko umukiliya we atakabaye akurikiranwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!