Amakuru dukesha Daily Monitor, avuga ko Rebecca akimara kumererwa nabi yahise yoherezwa mu Bitaro by’i Kampala ariko birangira ahasize ubuzima.
Bivugwa ko intandaro y’urupfu rw’ umunyamakuru w’Umwongereza wakoreraga muri Uganda, ari indyo yariye yarimo ubunyobwa kandi atayimenyereye.
Nyakwigendera yakoreraga imiryango itandukanye irimo The Associated Press, yari umunyamakuru wigenga wa Daily Monitor, yanahuguraga abanyamakuru b’ibindi bitangazamakuru bikorera hanze ya Uganda.
Rebecca Vassie yapfuye afite imyaka 30 y’amavuko, ababyeyi be bakaba mu batuye muri Espagne.
Abanyamakuru bakoranaga na we bakaba bari n’ inshuti ze za hafi, bavuga ko babuze umunyamakuru washishikariraga yakazi, ikindi kandi ngo wasangaga barushanwa gufotora amafoto meza.
Bivugwa kandi ko ifoto ya nyuma Rebecca aheruka gufutora ku cyumweru gishize, ari iy’umwana we muto w’umukobwa.



















TANGA IGITEKEREZO