00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umunyamakuru w’Umwongerezakazi yahitanywe no kurya ubunyobwa

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 12 March 2015 saa 08:21
Yasuwe :

Rebecca Vassie, Umunyamakuru w’ Umwongereza uzobereye mu gifotora (Photojournalist), yafuye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2015, nyuma yo kurya ubunyobwa boikaba bikekwa ko ari bwo bwamuhitanye.

Amakuru dukesha Daily Monitor, avuga ko Rebecca akimara kumererwa nabi yahise yoherezwa mu Bitaro by’i Kampala ariko birangira ahasize ubuzima.

Bivugwa ko intandaro y’urupfu rw’ umunyamakuru w’Umwongereza wakoreraga muri Uganda, ari indyo yariye yarimo ubunyobwa kandi atayimenyereye.

Nyakwigendera yakoreraga imiryango itandukanye irimo The Associated Press, yari umunyamakuru wigenga wa Daily Monitor, yanahuguraga abanyamakuru b’ibindi bitangazamakuru bikorera hanze ya Uganda.

Rebecca Vassie yapfuye afite imyaka 30 y’amavuko, ababyeyi be bakaba mu batuye muri Espagne.

Abanyamakuru bakoranaga na we bakaba bari n’ inshuti ze za hafi, bavuga ko babuze umunyamakuru washishikariraga yakazi, ikindi kandi ngo wasangaga barushanwa gufotora amafoto meza.

Bivugwa kandi ko ifoto ya nyuma Rebecca aheruka gufutora ku cyumweru gishize, ari iy’umwana we muto w’umukobwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages