00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda : Umunyarwenya Anne Kansiime yinjiye muri muzika

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 16 April 2013 saa 05:47
Yasuwe :

Anne Kansiime usanzwe uzwi mu rwenya rutambuka buri cyumweru mu nzu yerekanwamo ikinamico, kuri ubu yatangiye muzika ahimba ndetse anaririmba.
Nk’uko tubikesha Red Pepper Anne Kansiime usanzwe uzwi mu rwenya ndetse no mu kiganiro akorera kuri NTV nk’umwungiriza cyitwa Mini Buzz yatangiye muzika nubwo ntaho azahurira n’abandi bakobwa bari muri uwo mwuga kubera ubwoko bw’indirimbo ze.
Abisobanura Anne Kansiime yagize ati "Nyuma yo kubona nta muntu ukora indirimbo z’abana ndetse n’abana (…)

Anne Kansiime usanzwe uzwi mu rwenya rutambuka buri cyumweru mu nzu yerekanwamo ikinamico, kuri ubu yatangiye muzika ahimba ndetse anaririmba.

Nk’uko tubikesha Red Pepper Anne Kansiime usanzwe uzwi mu rwenya ndetse no mu kiganiro akorera kuri NTV nk’umwungiriza cyitwa Mini Buzz yatangiye muzika nubwo ntaho azahurira n’abandi bakobwa bari muri uwo mwuga kubera ubwoko bw’indirimbo ze.

Abisobanura Anne Kansiime yagize ati "Nyuma yo kubona nta muntu ukora indirimbo z’abana ndetse n’abana ubwabo baririmba bakaba batabikora, nahisemo kubibakorera. Album yanjye ifite indirimbo icyenda nkaba nzatangaza injyana yazo mu kwezi gutaha".

Yakomeje atangaza ko indirimbo zose ziri kuri iyi album ziri mu rurimi rw’Icyongereza kandi ko ari izo yahimbye ku giti cye.

Anne Kansiime mu minsi ishize yageze mu nzu za muzika zitandukanye mu rwego rwo gushaka aho azajya akorera indirimbo ze birangira yiyemeje kuzikorera nzu izitunganya yitwa Swangz Avenue muri Uganda.

Ajyiye kujya avanga urwenya na muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages